Home Amateka Menya byinshi ku muganga akaba n’umwarimu Ovide Decroly washinze amahame y’imyigishirize(education nouvelle)

Menya byinshi ku muganga akaba n’umwarimu Ovide Decroly washinze amahame y’imyigishirize(education nouvelle)

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Umuganga akaba n’umwarimu w’umuhanga ukomoka mu gihugu cy’Ububiligi Ovide Decroly yashinze ishuri ry’abana mu 1901,aza gushinga n’irindi  ry’abana bafite ubuzima buzima(enfants normaux) mu mwaka wa 1907.Igikorwa cye cyagiye mu murongo w’abandi bahanga nka J.Itard na M.Montessori bashyizeho amahame y’ingenzi  agenderwaho mu burezi bushyashya.

Urubuga rwa universalis ruvuga ko imyigishirize ya Decroly igizwe n’ibikorwa by’umubiri(activités phyisiques),uburezi bwa gihanga no gutoza ikiza.Ibi bigashingira ku gukorera mu matsinda(travail en équipe),kwiyobora no kugira inshingano.Ishuri rigafatwa nka sosiyete bigiramo amategeko y’imibereho.

Uburezi bushingiye k’ubuhanga buganzwa no gushyira kuri gahunda aho wigishiriza,ugakoresha abo wigisha.Ibi bigasubiza iby’ingenzi umwana akeneye nko kwirwanaho imbere y’ibyago,gukora no kuruhuka.

Uguha umwanya umwana agakora bituma umurimo ukorwa mu buryo bwiza(methodes actives) bituma habaho igikorwa cyo kwitegereza,ugahuza ibyo ureba n’ibyo usanzwe uzi maze ugatanga igisubizo.

Ovide Decroly yafashwe n’indwara  y’umunaniro mu mwaka wa 1930  aza gupfa ku italiki ya 12 Nzeri mu mwaka wa 1932,mu busitani bw’ishuri yashinze mu  1901.

Ubu buryo bw’imyigishirize bwa Ovide Decroly bwaje kwamamara ku isi yose .Mu mwaka wa 1932 ,si Ububiligi bwonyine n’Uburayi  bwakoreshaga ubu buryo bw’imyigishirize kuko no muri Turukiya,Boliviya ,Chili n’ahandi bakoreshaga buno buryo.

 

 

 

You may also like

Leave a Comment