Home Amateka Menya byinshi ku muganga Benjamin Salomon washoboye bwa mbere gutandukanya impanga zavutse zifatanye imitwe(soma birambuye)

Menya byinshi ku muganga Benjamin Salomon washoboye bwa mbere gutandukanya impanga zavutse zifatanye imitwe(soma birambuye)

by MUTETERAZINA Shifah
0 comment

Benjamin Salomon Carson ni umuganga wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika wavutse taliki ya 18 Nzeri mu mwaka wa 1951,akaba asengera mu itorero ry’abadivantiste b’umunsi wa karindwi.

Urubuga rwa adventlife ruvuga ko uyu mudogiteri Carson ari afite ubuhanga buhanitse mu kubaga,akaba yarabaye umuganga wa mbere watumye abana b’impanga bari bavutse bafatanye imitwe batandukana akoresheje ubuhanga bwe bwo kubaga,buri mwana abasha kubona umutwe we.

Mu mwaka wa 2008,Dogiteri Carson yahawe  umudari w’ubwigenge na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (Médaille Présidentielle de la Liberté),akaba ari umudali ukomeye cyane muri iki gihugu, awushyikirizwa na Perezida George W.Bush.

 Ubwana bwa Dogiteri Benjamin Salomon Carson

Benjamin Carson yakuriye ahantu hari ubuzima butoroshye,aho ibyaha no guhohotera abandi byari byarashinze imizi.Yarezwe na nyina bitewe nuko ise yari yaratandukanye na nyina.Benjamin akura ari umwana wabuze icyizere muri we,ariko nyina yamushishikarizaga gusoma nibura ibitabo bibiri  mu cyumweru mu rwego rwo kugirango azagire icyo ageraho.

Amateka y’abaganga b’abavugabutumwa yumvaga mu rusengero aho yasengeraga,ko abo baganga batangaga byose n’igihe cyabo kugirango bavure indwara zo ku mubiri inyuma ,mu mutwe no mu mutima ku isi,byahaye Benjamin kumva yifuje kuzaba umuganga.

Amashuri yize

Dr Carson yabonye impamyabushobozi muri Psychology muri kaminuza ya Yale mbere yo gukurikira ubuganga muri kaminuza ya Michigan.Nyuma yo kumara muri Australi umwaka,mu mwaka wa 1984,yagarutse I Hopkins aba umuyobozi ukiri muto mu bijyane no kubaga(operation Chururgicale)muri Amerika.

Dr Benjamin Salomon Carson avuga ko akunda gusoma igitabo cy’Imigani cyanditswe na Salomon buri munsi mu gitondo na n’ijoro,uyu muganga rero akaba ubu ari umusenateri muri Amerika kuva mu mu mwaka wa 2017.

 

 

 

 

 

 

 

You may also like

Leave a Comment