Home Amakuru y'ibanze Menya byinshi kuri Bishop Tsietsi Makiti umuyobozi w’idini ry’abanywanzoga(soma birambuye)

Menya byinshi kuri Bishop Tsietsi Makiti umuyobozi w’idini ry’abanywanzoga(soma birambuye)

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Bishop Tsietsi Makiti kuri ubu wiyise Papa ni umushumba akaba ari nawe washinze idini ryitwa Gabola mu gihugu cya Afrika y’epfo,iryo dini rikaba rishingiye ku kunywa inzoga,aho bakoresha inzoga igihe babatiza abayoboke babo.

Nkuko Associated press ibivuga uyu musenyeri wo mu gihugu cy’Afrika y’epfo avuga ko yashinze rino dini mu rwego rwo guhoza amarira abantu bagiye bashyirwa mu kato bakabita abanyabyaha kubera kwikundira agatama.

Aho agira ati:”Turi idini ry’abantu bashyizwe mu kato n’andi madini kubera kunywa inzoga,idini rya Gabola ryashiriweho gucungura abantu bajugunywe bakirengagizwa n’ababafata nk’abanyabyaha.Tunywa mu rwego rwo guhozwa amarira,tunywa kugirango imana ize muri twe”.

Ameza ariho za Wisiki niyo akoreshwa nk’Altari,maze bakanaririmba indirimbo isingiza ibyiza byo kunywa inzoga maze umuyoboke mushya akabatizwa hakoreshejwe inzoga.

Gabola bisobanura kunywa mu rurimi rw’igitswana akaba na rumwe mu ndimi zikoreshwa mu buryo bwemewe n’amategeko muri Afrika y’epfo rikaba riherereye muri mayilo 35 uvuye Johannesburg.

Umuyobozi akaba na nyir’iri dini Bishop Makiti we avuga ko  intego y’iri dini  ari uguhindura utubari mo amatorero maze ba nyir’utubari bakavamo abapasitoro.

Umuyobozi  w’inama y’amadini n’amatorero anenga iri dini avuga ko iri dini rya Gabola nta na kimwe rifite kijyanye n’ijambo ry’Imana ahubwo ko ari ugushaka kwamamaza inzoga n’abazicuruza.

Ati:”Gabola nta na kimwe ifite cyo gukora kijyanye n’ijambo ry’Imana,iri ntago ari idini.Bari gukoresha Bibiliya mu rwego rwo kwamamaza ibinyobwa bisindisha na banyirabyo.Ibi binyuranyije n’amahame y’itorero”.

Kuba hagenda havuka amadini n’amatorero ashingiye ku bintu bidasobanutse si igitangaza kuko hariho n’amadini akubita abayoboke bayo andi akabatwika ngo bari kubakiza indwara.Gusa umuntu ku giti cye niwe wari ukwiye gushishoza.

 

 

 

 

 

You may also like

Leave a Comment