Home Uburezi Menya icyo umuhanga mu mitekerereze Sokarate yigishaga abantu(Soma birambuye)

Menya icyo umuhanga mu mitekerereze Sokarate yigishaga abantu(Soma birambuye)

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Umuhanga mu mitekerereze akaba n’umwarimu Sokarate yavukiye mu gihugu cy’ubugiriki mu myaka 470 mbere ya Yesu si ikindi yigishaga uretse gusa gushaka ibisubizo by’ibibazo byihutirwa muntu afite.

Uyu muhanga wabayeho mu bihe bya kera ariko na nubu akaba akigenderwaho n’abahanga batari bake ku isi ndetse akigishwa no mu mashuri atandukanye,uburyo yibandagaho yigisha bwari ubwo kuganira n’abantu mu ruhame ku cyubahiro cya muntu akoresheje ibibazo yabazaga.

Urubuga rwa Britannica ruvuga kuri bimwe mu bibazo yibazaga bikwiye gushakirwa ibizubizo nko kwibaza icyiza icyo aricyo,akongera akibaza ku butabera icyo ari cyo.Nubwo yahuraga n’ibisubizo bitaribyo,gusa ibiri mu murongo yarabisigaranaga.

Sokarate nta kintu yandikaga.Ibi byatumye abakurikiye inyigisho ze cyane Plato na Xenophon nabo babikurikiza.Mu biganiro plato yakunze kugira yakundaga kuvugamo Sokarate.Ku myaka ye 70 Sokarate yaje kujyanwa murukiko nuko akatirwa urwo gupfa.

Sokarate yaje kwangwa cyane muri Athena aho yavukaga kuko yakundaga kubita injiji n’abasazi.Mu byaha yashinjwe harimo kwigarurira urubyiruko rwamukundaga,kuko ngo yarutoje kutubaha imana za Athene bituma yicwa ahawe uburozi.

Abahanga na nubu babaho ariko kugirango usange hari uwigereranije na bamwe mu bahanga ba kera nka Sokarate,Plato,Aristote ndetse n’abandi usanga byagora ndetse bishobora no guteza impaka kuko kera hariho ubuhanga buhanitse mu by’imitekerereze(Philosophy).

 

.

 

 

You may also like

Leave a Comment