Home Amakuru y'ibanze Menya  igihe ushobora kunywa amazi kugira ngo utakaze ibiro

Menya  igihe ushobora kunywa amazi kugira ngo utakaze ibiro

by Uwera Ritha Shonah
0 comment

Umubiri wawe ubusanzwe uremanywe 60% by’amazi. Kunywa amazi agereranyije ni ingenzi ku buzima bwawe, atuma ugira uruhu rutoshye kandi agatuma utakaza ibiro. Ariko kunywa amazi menshi gusa ntibihagije, ni byiza ko umenya igihe cya nyacyo ugomba kuyanywa akakugirira umumaro kandi ukaba yagufasha mu kugabanya ibiro.

Ni kenshi cyane mwumva bivugwa ko ari igenzi kunywa amazi atari munsi ya litilo 1.5 byibura ku munsi. Kunywa amazi bishobora kugufasha kugabanya ibinure mu mubiri wawe cyangwa kugabanya ibiro.

Amakuru dukesha ikinyamakuru santeplusmag arakwereka zimwe mu mpamvu ugomba kunywa amazi n’uburyo ki wayanywa kugira ngo akugabanyirize ibiro:

Amazi akugabanyiriza inzara

Amazi azagufasha kutumva inzara cyane mu gihe ushonje. Ni ibintu biri rusange kumva ko ushonje maze ukajya gushaka icyo kurya kugira ngo inzara ufite ishire. Mu gihe wumva ushonje kandi ushaka kugabanya ibiro, banza unywe ikirahure cy’amazi maze ubone kurya. Ibyo bizagufasha kurya ibiryo biri mu kigero kandi utiyicishije inzara

Amazi agufasha mu gusukura umubiri wawe

Amazi afasha umubiri wawe kuba wasohora imyanda ndetse n’uburozi(toxins) ibyo bigakorerwa mu mpyiko.

Amazi agabanya ibivumbikisho(calories)

Kunywa amazi bizagufasha kuba wagabanya calories mu mubiri wawe. Gusa ugomba kwirinda kunywa imitobe myinshi y’imvaruganda mu gihe ushaka kugabanya ibiro.

Ikinyamakuru santeplusmag gikomeza kigaragaza ko kugira ngo ugabanye ibiro kandi urusheho kugira ubuzima bwiza, nuko ugomba kunywa amazi buri munsi kandi ukayanywa muri iki gihe gikurikira:

Mbere yo kujya mu bwogero

Kunywa amazi mbere y’uko ujya gukaraba bizakugabanyiriza umuvuduko w’amaraso. Ibi bizagufasha kuruhuka, wumve umeze neza.

Mu gitondo ubyutse

Kunywa ikirahure cy’amazi buri gitondo bizagufasha gutegura igogora ryawe kandi bizafasha ingingo zawe gutangira gukora neza. Kunywa amazi mu gitondo kandi bizagufasha kugabanya umwuma uzaba wararanye n’ijoro.

Mbere, na nyuma yo gukora siporo ngororamubiri

Mu gihe ugiye gutangira gukora siporo ni ingenzi kubanza kunywa amazi, ndetse na nyuma yo gukora siporo ukongera akanywa amazi. Ibi bizakurinda gutakaza amazi yo mu mubiri wawe mu gihe wakoraga siporo.

Ibi ni ibintu ugomba kugira ibyawe, ugahora ubizirikana mu gihe ugiye gukora siporo.

Mbere yo gutembera

Igihe turi gutembera tujya ahantu hatandukanye ushobora kuhakura virusi n’indwara nyinshi. Gusa zimwe muri zo wazirinda unywa ikirahure cy’amazi mbere yuko ujya aho hantu.

Ikindi kandi ku muntu ushaka kugabanya ibiro, kubanza kunywa amazi mbere yuko ajya aho yateganyije kujya, bizamufasha kugena ikigero kibyo ugomba kurya.

Mbere yo gufata amafunguro

 Ubu ni uburyo bwiza buzafasha umuntu ushaka kugabanya ibiro, kuko kubanza kunywa amazi mbere yuko afata amafunguro bizamufasha kutarya byinshi kandi atiyicishije inzara.

Akandi kamaro kamazi

Wabonye ko kunywa amazi mu gihe cya nyacyo bifite akamaro kanini ku buzima bwawe kandi bikaba byagufasha kugabanya ibiro.

Niba ushaka kugarara neza kandi ukirinda ubuheri bwo mu maso, nywa amazi buri munsi.

Ushobora kandi gushyira indimu iringaniye mu mazi yawe kugira ngo uyongerere uburyohe, ukayanywa wumva ameze neza.

 

You may also like

Leave a Comment