Home Amakuru y'ibanze Menya impamvu umurongo wo muri Yohana 3:16 utagifatwa nk’umurongo ukunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga(soma birambuye)

Menya impamvu umurongo wo muri Yohana 3:16 utagifatwa nk’umurongo ukunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga(soma birambuye)

by Divine Mbabazi
0 comment

Nk’ikimenyetso cy’ibihe biri guhinduka, umurongo wa Bibiliya wahereye mu kinyejana cya 20 ushingirwaho n’abakristo batandukanye wasimbuwe n’undi ku mbuga nkoranyambaga.

Nk’uko tubikesha urubuga christiantoday.com, umurongo wo muri Yohana 3: 16 ntugikunzwe cyane ahubwo wasimbuwe n’undi wo muri Yeremiya 29: 11 mu gukundwa cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Yeremiya 29:11 ni umurongo twakwita ko ugezweho cyangwa se ukunzwe cyane ariko siko buri gihe uyu murongo ukoreshwa uko bikwiye.

Mu butumwa bwiza bwaYohana 3:16, Yesu yaravuze ati: “Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane byatumye itanga umwana wayo w’ikinege kugirango umwizera wese atarimbuka ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho”.

NahoYeremiya29:11 we ati:”Kuko nzi ibyo nibwirakubagirira,niamahorosiibibi.”Uyu murongo wa kabiri ni wo usigaye ucicikana cyane, abantu bawusangizanya kumbuga nkoranyambaga.

Ibi byizweho cyane umwaka ushize,ariko vuba aha nibwo hatanzwe ibyavuye mu igenzura ryakozwe ryerekeye iyi mirongo ibiri ya Bibiliya. Reverand Dr Peter Phillips ukuriye ubushakashatsi muri tewolojiya y’iki gihe muri Kaminuza ya Durhamna we yagize icyo avuga kuri ibi.

Phillips yagize ati:”Abantu ntibashaka gushyira ku mbuga nkoranyambaga umurongo uvuga ku rupfu rwaYesu ku musaraba, uwo murongo hariukuntuuremereye”.

Itandukaniro riri hagati y’iyi mirongo ibiri dusanga muri Bibiliya

Itandukaniro hagati y’iyi mirongo riratangaje. Yohana 3:16 yibanda cyane ku mpano y’Imana ya Kristo, uwaduhaye ubugingo buhoraho binyuze mu rupfu rwe.Uyu ni umurongo usobanura ubwiru bukomeye cyane bwo kwizera, ukabusobanuza ubugingo n’urupfu, igitambo cya Kristo ndetse n’ibyiringiro by’iteka. Uyu murongo uduhamagarira gusubiza, guhitamo hagati y’umucyo n’umwijima.

Ni mu gihe Yeremiya 29:11 yasobanuwe nk’umurongo wibeshywaho na benshi muri Bibiliya.Nubwo uyu murongo wandikwa, wari isezerano ry’Abisilaheli ryo kuzongera bagasubira iwabo nyuma y’igihe kirekire bari mu bunyage i Babuloni, ubu ukoreshwa nk’uburyo bwo kwikomeza (cyangwa kwiha morale) ko Imana ifite umugambi ku buzima bwacu kandi buri kintu cyose kiri gukorera kutugeza ku byiza.

Ibi bitandukanye cyane n’uko benshi basigaye batekereza kuri uyu murongo muri iki gihe, aho benshi bageza n’aho kwirengagiza inshingano zo kwakira ibiva mu mahitamo yabo. Ni ikiringiti gishyushye, gituma abantu bibwira ko ibyo bakora byose, bakiga, basenga, cyangwa bakita ku nshingano z’urugontacyo bihidura  kuko n’ubundi byose biri mu mugambi w’Imana.

Ibi ariko si ko biri. Ntidukwiye kugerageza Imana tuyijugunyira byose ngo nubundi ni umugambi wayo kuko yaduhaye amahitamo. Yego, dushobora kwishingikiriza ku buyobozi n’imbabazi idufitiye, ariko ntibikuraho ko Imana idutegerezaho guhitamo neza.

Yohana 3:16 idusaba ibintu bifite uburemere kurusha Yeremiya 29:11. Si umurongo benshi bishimira gusangiza inshuti muri iki gihe cy’ikoranabuhanga n’imbuga nkoranyambaga zitandukanye kuko udusaba byinshi aho kuturema agatima.

Icyakora nitudafata uyu murongo, ngo tuwigeho byimbitse tunawusobanukirwe, tuzasigarana kwizera kwihuse ariko kudashoye imizi,kumwe kutagira imbuto.

 

You may also like

Leave a Comment