Home Ubuzima Menya impamvu urubuto rwa Pomme ari ngombwa kururyana igishishwa cyarwo(Soma birambuye)

Menya impamvu urubuto rwa Pomme ari ngombwa kururyana igishishwa cyarwo(Soma birambuye)

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Urubuto rwa Pomme abantu batandukanye bakunda kururya babanje guhata igishishwa cyarwo,ni mu gihe hari abandi baruryana igishishwa batitaye ku kuba ruhase.

Nubwo buri wese arurya mu buryo bwe yishakiye bitewe nuko abyifuza,ngo nyamara burya Pomme ni urubuto rugomba kuribwa rufite n’igishishwa cyarwo.

Urubuga rwa Passeportsante ruvuga ku bushakashati bwakozwe  n’abanyakanada bwerekanye ko igishishwa cy’urubuto rwa Pomme gifite ubushobozi bwo kugabanya imyanda mu mubiri.

Imbuto za Pomme

Ubushakashatsi bw’abafaransa bwo, bwakozwe n’ikigo cya Institut national de santé bifashishije imbeba,bwerekanye ko igishishwa cya Pomme gifite ubushobozi bwo gufasha umubiri wacu kurwanya indwara ya Kanseri,asthme(Asima) n’izindi ndwara zitandukanye zifata umutima.

Uru rubuto rwa Pomme ntago mu Rwanda wasanga ruhingwa n’abantu benshi,ariko nyamara ngo rwaba rwibitsemo intungamubiri nyinshi zitandukanye ,harimo nka Vitamine C,vitamine B(B1, B2, B3, B5, B6, B9, B12) ndetse na vitamine E.

Abahanga bamwe banavuga ko uru rubuto rwa Pomme rushobora kwifashishwa mugihe ufite ibiro byinshi wifuza ko byagabanuka,zikaba zatuma unanuka.

 

 

 

 

 

 

 

 

You may also like

Leave a Comment