Home Amakuru y'ibanze Menya inkomoko y’indirimbo “ Icyaremwe Gishya” Arsen Tuyi yitiriye Album ye .

Menya inkomoko y’indirimbo “ Icyaremwe Gishya” Arsen Tuyi yitiriye Album ye .

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

Umuhanzi akaba umuramyi mu ndirimbo zihimbaza Imana Arsene Tuyi yashyize hanze indirimbo ye nshya yise “Icyaremwe Gishya “ikaba iri mu ndirimbo yifuza guha abakunzi be bazitabira igitaramo cyo gushyira umuzingo we (Album)arimo ategura gukora taliki 9/6/ 2019, icyo gitaramo kizaba ku  munsi wa  Pentekote  .

Iyi ndirimbo Arsen Tuyi yise Icyaremwe Gishya yatangarije ikinyamakuru isezerano.com ko ariyo yitiriye Album ye kandi yavuze ko ubutumwa bubumbatiye mu ndirimbo Icyaremwe Gishya ko yamujemo mu gihe yarari gutekereza aho Imana yatuvanye , abona twabaye ibyaremwe bishya ,gukurwa mu maboko y’umwanzi  ukongera ku girwa mushya  niyo mpamvu ya yise Icyaremwe Gishya .

Ati:” nanjye ni henshi cyane nakuwe  mwivata y’ibyaha , narinkwiriye kuhapfira ariko Nyagasani niwe wahandokoye .

Arsen Tuyi akaba yakomeje atangaza ko imyiteguro y’igitaramo irimbanyije kuko ari kugerageza  uko ashoboye kugirango azabashe gukora ibintu byiza , hamwe n’Imana azakora ibyubutwari .ati abakunzi banjye mbateguriye ni zindi ndirimbo zigera kuri ebyiri vuba cyane harimo iyitwa Yaratsinze , Twigijwe hafi n’amaraso.

Arsen Tuyi wa menyekanye cyane mundirimbo nka “Naranyuzwe , Waramutse Rwanda yakoranye na Mbonyi , Calvary,….

Tuyi n’umukristo mu Itorero rya Evangelical Restoration  church.

 

You may also like

Leave a Comment