Home Amakuru y'ibanze Menya neza ikibazo cy’umujyi wa Yerusalemu n’ikibazo cy’Umusigiti wa Al-Aqsa (Omar) uko giteye

Menya neza ikibazo cy’umujyi wa Yerusalemu n’ikibazo cy’Umusigiti wa Al-Aqsa (Omar) uko giteye

by KATABARWA Gilbert
0 comment

Umujyi wa Yerusalemu ni isisibaniro rikomeye ku Banyepalestina n’Abisraeli. Israeli yereka amahanga ko uwo mujyi ari uwabo kuva kera cyane. Berekana ko ubitse inzibutso z aba sekuruza babo, akaba ari wo gakondo yabo badashobora kurekura na gato.

Ibyo bikaba byumvikanisha ko n’agace Abanyepalestina bafite kugeza ubu, Israeli ishobora kukigarura mu gihe icyo aricyo cyose.

Ikindi nuko nubwo ikibazo cy’umusigiti wa Al-Aqsa kitavugwa ku mugaragaro, ariko Abisraeli bemeza ko uwo Musigiti wa gatatu mpuzamahanga abarabu bawubatse ku rufatiro (fondasiyo) rwahozeho urusengero rwubatswe na salomo.

Kandi bakaba bavuga ko bafite icyifuzo cyo kongera kubaka urwo rusengero, kuko kugeza ubu bavuga ko nta mahoro babona batari bubaka urwo rusengero.

Aho ikibazo cy’ingutu kiri rero ni uko bemeza ko rugomba kuzubakwa kuri urwo rufatiro rwa kera, aho umusigiti wubatswe ubu. Abantu benshi bakaba bibaza niba uwo musigiti uzasenywa cyangwa se uko byagenda ku isi y’Abislamu.

Ibi byose bigatera isi yose kwibaza aho ikibazo cya Israel na Palestina kigana, bakanibaza ngo Israeli ni iyihe, Palestina ni iyihe. Ubundi Palestina ni izina abaroma bahaye igihugu cya Israeli nyuma yuko abayuda bacyirukanwamo, nyuma y’isenywa rya Yerusalemu ryakozwe na General Tito, mu mwaka wa 70 NK.

Abarabu bagituyemo mu kinyejana cya gatandatu nibo biswe Abanyepalestina.

Nyuma y’igikorwa cyo kugabanya Abisrael n’abao Banyepalestina icyo gihugu, intara Abarabu basigaranye nizo zitwa Palestina.

Icyo cyitwa palestina ubu kikaba kigizwe n’intara ya Gaza ifite ibirometero 360 gusa, hamwe n’intara yitwa Cisjordanie cyangwa West Banq nayo ifite kilometer 5800.

Kandi izo ntara zombi ntabwo zegeranye na gato. Ni ukuvuga ko icyitwa Palestina kingana na kilometer 6160, izo ntara zombi zikaba ari zo zirimo imwe mu mijyi ikomeye mu mateka ya Israel.

Twavuga nka Heburoni Yeriko, na Beterehemu. Nyuma hakiyongeraho indi nka Jenine na Naplouse, hamwe n’igice kimwe cya Yerusalemu y’uburasirazuba.

Muri iki gihe ibintu bitarasobanuka neza, umurwa mukuru w’agateganyo wa Palestina ni Yeriko.

Palestina kandi ubu ituwe n’abaturage bagera kuri 3,000,000. Nkuko tubikesha igitabo cyanditswe na Pastor Rwibasira Vincent, muri abo, Abarabu bangana na 81%, Abisraeli ni 16% naho 3% bakaba andi moko atuyeyo agera kuri 13 nubwo izo ntara zitwa iza Palestina, ariko Israeli ntabwo irazibegurira burundu, kuko zigituwemo n’Abisrael benshi ndetse bakaba bakinakomeje gusizamo ibibanza byo gutuzamo abandi.

Ikindi kandi ni uko Palestina idafite inzego z’ubuyobozi ku rwego mpuzamahanga.

Kuko itaraba leta yigenga yemewe n’amategeko mpuzamahanga. Ahubwo ubuyobozi bwayo bushingiye bushingiye ku mitwe y’amashyaka iri muri icyo gihugu.

 

You may also like

Leave a Comment