Isezerano Gospel
  • Ahabanza
  • Inyigisho
  • Ubuhamya
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Isesengura
  • Abahanzi
    • Amateka
  • Indirimbo
    • Amajwi
    • Amashusho
    • Lyrics
  • Abo turi bo
  • Twandikire

Isezerano Gospel

  • Ahabanza
  • Inyigisho
  • Ubuhamya
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Isesengura
  • Abahanzi
    • Amateka
  • Indirimbo
    • Amajwi
    • Amashusho
    • Lyrics
  • Abo turi bo
  • Twandikire
Amakuru y'ibanzeUburezi

Menya neza impamvu abantu bamwe bakoresha ukuboko cyangwa ukuguru kw’imoso abandi bagakoresha indyo

by KATABARWA Gilbert May 1, 2020May 1, 2020
written by KATABARWA Gilbert May 1, 2020May 1, 2020
Menya neza impamvu abantu bamwe bakoresha ukuboko cyangwa ukuguru kw’imoso abandi bagakoresha indyo
Yasuwe: 599

Iyo umuntu yandikisha ukuboko kw’indyo, uba ushobora no gushushanya, kurya cyangwa gutera ikintu icyo aricyo cyose ukoresheje ukuboko kw’iburyo, cyangwa ugatera umupira ukinisha cyane indyo.

Ubu bushobozi bwo kugira uruhande rukora cyane kurusha urundi ntibiba ku kuboko n’ukuguru gusa, ahubwo burya n’ugutwi cyangwa ijisho nabyo haba hari irikora kurusha irindi hagati y’iry’iburyo n’iry’ibumoso.

Ubushakashatsi buvuga ko mu mirimo ya buri munsi dukora hari igce kiganza ikindi mu kugira ubushobozi bwo gukora hagati y’imoso n’indyo.

Ubwonko bugabanyijemo ibice 2, aribyo igice cy’iburyo n’igice cy’ibumoso. Iyo umuntu akoresha imoso cyane kurusha indyo biba biterwa nuko igice cye cy’ubwonko cy’ibumoso aricyo gikora cyane.

Mu busanzwe ibyo bice byombi birafashanya mu mikorere y’umubiri ariko kuri buri wese hakabaho igice gikora kurusha ikindi.

Ariko iyo hagize igice cy’ubwonko cyangirika, yaba icy’imoso cyangwa indyo, ikindi gisigaye gisigarana inshingano zo gukora byose, ndetse ibi bikanatuma uruhande rusigaye rugira ubushobozi bwinshi rutari rusanganywe.

Kimwe nuko ukuboko cyangwa ukuguru gucitse, ukundi gusigaye guhita kugira ubushobozi bwinshi bwo gukora bitewe nuko imikorere y’ubwonko kuri urwo rugingo yimurirwa ku gice gisigaye, bityo bigatuma ubushobozi bwigisigaye bwiyongera.

Iyi nkuru dukesha Health.Com igaragaza ko 10% by’abatuye Isi bakoresha ukuboko kw’imoso. Ubwonko n’umubiri w’abantu bakoresha imoso bikora bitandukanye n’ibyabantu bakoresha indyo cyangwa bakoresha byombi.

Umwalimu wigisha ibijyanye n’imico, imyitwarire n’imigirire y’umuntu “Pschylogy” muri kaminuza ya Texas-Austin witwa Dr. Ronald Yeo avuga ko biba bigaragara mu gihe umwana ari gukura mu nda.

Dr.Ronald Yeo avuga ko gukoresha imoso bikurikirana mu muryango ku kigero cya 25%. Gusa yongeraho ko bikurikirana ku kigero kiri munsi y’indi mico umuntu avukana ayikomoye ku ruhererekane rw’umuryango, nk’uburebure, ubwenge, amahane n’ibindi.

Dr.Ronald avuga nanone impanga zishobora kuvuga zihuje byose ariko ugasanga imwe ikoresha imoso indi ikoresha indyo.

Mu bushakashatsi bwakozwe n’umwongereza buvuga ko abagore batwite bafite ibibazo bibahangayikishije cyane, bakunda kwikora mu maso cyangwa mu isura zabo bakoresheje ukuboko kw’imoso, kurusha uko bakoresha indyo, icyo akaba ari ikimenyetso cya mbere kigaragaza ko baba bashobora kuzabyara abana bakoresha imoso.

Ubushakashatsi bwakozwe n’itsinda ryo mu gihugu cya Suwede muri 2008, bwakorewe ku bagore bafite abana b’imyaka 5, ariko barababyaye bahangayitse cyane bugaragaza ko abo bana abenshi bakoresha imoso abandi bakaba bakoresha impande zombi (imoso, n’indyo).

Nanone ngo abana bavukanye ibiro bikeya, ndetse n’abana bavutse ku bagore bakuze cyane bakunze gukoresha imoso. Nanone ngo impanga nyinshi ziba zikoresha imoso, mu gihe izikoresha indyo zikunze gupfa zitaravuka zikiri muri nyababyeyi. Kandi nanone ngo umubare w’abantu benshi bakoresha imoso ku Isi n’uwimpanga kuko impanga zikoresha imoso zikubye kabiri abakoresha imoso atari impanga.

Ubushakashatsi bwakozwe n’umubiligi mu 1996, bwabonye ko 21% by’abana b’impanga baba bakoresha imoso. Dr.Gina Grimshaw ukuriye laboratory ya kaminuza ya Willington muri New Zealand, avuga ko abanshi mu bantu bakoresha ukuboko kw’iburyo, igice cyabo cy’ubwonko aricyo kiba gikora cyane kugirango babashe kuvuga.

Akomeza agira ati ariko ntibisobanuye ko abakoresha imoso bo igice cy’ubwonko aricyo gikora mu kuvuga.

Dr.Grimshaw akomeza avuga ko 98% by’abakoresha ukuboko kw’iburyo igice cyabo cy’ubwonko cy’ibumoso nicyo kiba gikora cyane.

Mu gihe ku bantu bakoresha ukuboko kw’imoso, 70% igice cy’ubwonko cyabo cy’ibumoso nicyo kiba gikora cyane, naho 30% bisigaye byabakoresha ukuboko kw’imoso igice cy’iburyo cy’ubwonko cyabo nicyo kiba gikora cyane cyangwa bakaba bakoresha ibice byombi by’ubwonko ku buryo bungana.

Gusa abantu benshi iyo babonye umwana akoresha imoso ntibibashimisha kuko bamenyereye ko abantu benshi bakoresha indyo.

Ubushakashatsi bwakorewe muri kaminuza ya Yale mur 2013, bakunze kurwara indwara zirimo iyitwa Schizophrenia, kuko 40% by’abarwarara iyi ndwara ni abakoresha ukuboko kw’imoso, kandi n’ubundi abakoresha imoso baba basanzwe ari bacye cyane.

Ikindi nuko abantu bakoresha imoso bakunze kumenya gukina kurusha abakoresha indyo.

Urugero nka Tennis, Boxing n’indi mikino y’amaboko usanga ukoresha imoso atera umupira wa Tennis neza, ukina Boxing nawe usanga atera igipfunsi neza ndetse bagakunda no gutsinda mu mikino njyarugamba itandukanye, irimo nka Karate, Kungufu n’iyindi.

Abakina umupira w’amaguru nabwo usanga abakoresha imoso bakina neza cyane, aha twavuga nk’ikirangirire muri ruhago Lionnel Messi ukinira ikipe ya FC Barcelona yo muri Espanye ariko akaba akomoka mu gihugu cya Argentine.

Dr. Ronald Yeo akora ubushakashatsi yakoze 1995 yabonye ko abantu bakoresha ukuboko kw’imoso bakunze guhanga udushya kurusha abakoresha indyo. Ariko nanone yongeraho ko abakunze guhanga udushya ari abigitsina gabo.

Kandi nanone bakunze kwihangira uburyo bwo gukemura ibibazo kurusha abakoresha indyo.

Mu gihe ubushakashatsi bwa Dr.Grimshaw bwo muri 2013 bwagaragaje ko abkoresha impande zombie imoso n’indyo ku buryo bungana bakunze kuba aria bantu batuje cyane, badakunda kuvuga no kwisanzura mu bandi.

Mu nyigo yakozwe muri 2007 igasohoka mu kinyamakuru cyo mu bwongereza ivuga ko abagore bakoresha ukuboko kw’imoso bakunze kurwara kanseri y’ibere iyo bageze mu gihe cyo gucura imbyaro “Menopause” kurusha abakoresha indyo.

Dr.Ronald Yeo avuga ko akenshi umuntu utwaye ikinyabiziga akoresha imoso agakora impanuka, abantu bavuga ko aricyo cyabiteye ariko burya ngo ntaho biba bihuriye, kuko ngo amahirwe yo gukora impanuka kubakoresha imoso n’abakoresha indyo aba angana.

Ubushakashatsi bwakozwe n’itsinda ryo muri Scotland muri 2007, bugaragaza ko abantu bakoresha imoso iyo bari kureba filime cyangwa n’ikindi kintu icyo aricyo cyose gitiye ubwoba bagaragaza ihahamuka cyangwa ubwoba kurusha abakoresha indyo. Kandi burya ngo bakunze kugira uburakari n’umujinya bya hafi, ngo ibi bikaba biterwa nuko cya gice cy’ubwonko cyabo cy’iburyo kiba gikora gake cyane.

Dr.Ronald Yeo avuga ko abantu batagakwiye kugira ikibazo ku bantu bakoresha imoso ngo babime cyangwa babuze amahirwe angana nayabakoresha indyo ngo kuko hari abanyabwenge, abayobozi, ibyamamare mu muziki, mu mupira, mu itangazamakuru, mu bugeni n’ibindi twabonye nka Barack Obama, Justin Bieber, Lionnel Messi, Oprah Winfrey, Pele, Prince William.

 

 

 

0 comment
0
FacebookTwitterWhatsapp
KATABARWA Gilbert

previous post
Kigali : Abayisilamu duhuje” Imana “kuko nabo bizera Imana rurema – Umuyobozi w’amatorero Bishop John Rucyahana (SOMA UBUTUMWA ABAGENEYE )
next post
Muri Nigeria Abakristo barimo kwicwa bucece

You may also like

Ni mpamvu ki umunsi mukuru wa pantekote amataliki...

June 4, 2019

Iburengerazuba:”Uruvunganzoka rw’abantu bari baje kureba umuhanzi Théo Bosebabireba...

September 25, 2019

Impamvu 5 zatuma ujyana umwana mu irerero akiri...

September 11, 2019

Impamvu nkiri muri muzika ihimbaza Imana ni uko...

July 8, 2019

Kanye West yatangaje ko ‘ari kugerageza gutandukana na...

July 22, 2020

( AMAFOTO) Reba ibyishimo byaranze igitaramo cyateguwe na...

May 27, 2019

Ibyishimo bikomeye True Promises yakira Bishop Dube umaze...

August 10, 2019

Coronavirus yatumye abantu bagarukira Imana kurusha ibindi bihe...

April 11, 2020

Icara utekane ntabwo uyoboye isi , n’ubwo ufite...

December 31, 2020

Amerika:Umupasitori uzwi cyane muri Gana yarashe umugore we...

September 10, 2020

Leave a Comment Cancel Reply

Save my name, email, and website in this browser for the next time I comment.

Dukurikire

Isezerano.com

Kwamamaza

Inkuru Zakunzwe

  • Sri Lanka :Nk’intumwa za Kristo umwami w’amahoro twamaganye ihohoterwa rikorerwa Abakiristo cyangwa Abayisilamu -Umuryango w’ivugabutumwa ku isi(AEB)

  • NGOMA : Umubyeyi urara mu nzu idakinze mu gihe cy’amezi 11, aratakambira a karere kumufasha kurenganurwa agahabwa impoza marira nyuma y’uko ibidamu biri mu murima wa Kiliziya Gatulika bimwiciye umwana

  • Uko mbibona:Gusenga ntacyo byaba bimariye umuntu ,mu gihe asengana ubuhemu(Soma birambuye)

  • Aho  Umwuka wera ageze  amateka arahinduka,nawe yaguhindurira amateka(soma birambuye)

  • Umuhanuzi(Prophet) Claude Hatangimana yagaragaje abahanuzi b’ibinyoma abo aribo(Soma birambuye)

Dukurikire

Facebook Twitter Instagram Youtube

Kuri Twitter

Follow @isezeranogospel

Inkuru Ziheruka

  • Kigali: Hasubiyeho gahunda ya Guma mu rugo, Amashuri n’insengero birafungwa.

    January 18, 2021
  • Akira ifunguro ry’igitondo (Ijambo ry’Imana)

    January 15, 2021
  • MUHANGA :Abayobozi b’amatorero n’amadini ntibavuga rumwe n’imyitwarire y’urubyiruko mu gihe kiteraniro

    January 15, 2021
  • Nyuma yo gukunda indirimbo “Nzakugezayo” n’Amagambo ayigize, biyemeje kiyisubiramo.

    January 14, 2021

Ahandi Washakira

  • Amakuru y'ibanze
  • Amateka
  • Ibitaramo
  • Ibiterane
  • Indirimbo
  • Inyigisho
  • Isesengura
  • Kuramya
  • Kwamamaza
  • Mu Mahanga
  • Mu Rwanda
  • Ubuhamya
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Ubuzima bw'Abahanzi
  • Uncategorized
  • Urukundo
  • Video
  • Videos

Kwamamaza

Facebook Twitter Instagram Youtube

Inkuru Zakunzwe

  • 1

    Sri Lanka :Nk’intumwa za Kristo umwami w’amahoro twamaganye ihohoterwa rikorerwa Abakiristo cyangwa Abayisilamu -Umuryango w’ivugabutumwa ku isi(AEB)

    May 15, 2019
  • 2

    NGOMA : Umubyeyi urara mu nzu idakinze mu gihe cy’amezi 11, aratakambira a karere kumufasha kurenganurwa agahabwa impoza marira nyuma y’uko ibidamu biri mu murima wa Kiliziya Gatulika bimwiciye umwana

    February 21, 2020

Izindi Nkuru Wasoma

  • Kigali: Hasubiyeho gahunda ya Guma mu rugo, Amashuri n’insengero birafungwa.

    January 18, 2021
  • Akira ifunguro ry’igitondo (Ijambo ry’Imana)

    January 15, 2021
  • Facebook
  • Twitter
  • Instagram
  • Youtube

@2018 Isezerano G Company Ltd. - www.isezerano.com. All Right Reserved.


Back To Top