Home Amakuru y'ibanze Menya neza umubare w’abakiristo ku isi n’ibihugu 15 biza ku isonga mu kugira abakiristo benshi(soma birambuye)

Menya neza umubare w’abakiristo ku isi n’ibihugu 15 biza ku isonga mu kugira abakiristo benshi(soma birambuye)

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Inyigo  yashyizwe ahagaragara n’ikigo cy’ubushakashatsi cyo muri Amerika ku bijyanye n’amadini ivuga ko  isi ifite abakiristo bagera kuri miliyari 2,18,ibi bituma abakiristo aribo baza imbere mu bwinshi kurusha abayisilamu bangana na miliyari 1,6.

Raporo  ya gikiristo ku isi (chrétienté mondiale,rapport sur la taille et la repartition de la population chrétienne mondiale) ishingiye ku nyigo zigera ku 2400 mu bihugu 200 ku bijyanye n’ingano y’abakiristo ku isi ivuga ko umubare w’abakiristo utiyongeye cyangwa ngo ugabanuke muri iki kinyejana ariko ko hagiye habaho impinduka ku bijyanye n’umubare kuri uyu mubumbe.

Mu mwaka wa 1910, 2/3 by’abakiristo babaga mu Burayi ariko uyu munsi 26% nibo bahatuye gusa,37% bakaba muri Amerika,24% muri Afrika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara na 13% muri Aziya ya Pasifika.

Abakiristo bariyongeye cyane muri Afrika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara biva ku 9% bigera kuri 63%,no muri Aziya ya Pasifika byavuye kuri 3% bigera kuri 7%,utu turere tukaba twari turimo umubare muto w’abakiristo mu ntangiriro y’ikinyejana cya 20.

Abakiristo benshi babarizwa mu idini y’abagatulika kuko  bagera kuri ½ cya bose,Abaporotesitanti bangana na 37% ,12% ni aba ortodoxe naho 1% ni abahamya ba Jehova.Ibi bituma Abakiristo bafata umwanya wa mbere bagakurikirwa n’abayisilamu bangana  na miliyari 1,6 bingana na 23,4% by’abatuye isi.

Tugendeye ku rutonde rw’ibihugu uko bikurikirana mu mubare munini w’abakiristo dore uko imbonerahamwe yerekana urutonde rw’ibihugu 15 uko bikurikirana mu kugira abakiristo.

Izina ry’igihugu Umubare w’abakiristo
1.Leta zunze ubumwe z’Amerika Miliyoni 94
2.Ubushinwa Miliyoni 64
3.Nigeriya Miliyoni 54
4.Brezil Miliyoni 46
5.Ubuhinde Miliyoni 28
6.Kenya Miliyoni 20
7.Indoneziya Miliyoni 15
8.Congo RDC Miliyoni 15
9.Afurika yepfo Miliyoni 15
10.Ethiopiya Miliyoni 14
11.Philipine Miliyoni 13
12.Mexique Miliyoni 10
13.Koreya y’amajyepfo Miliyoni   9
14.Arigentine Miliyoni   5
15.Ubwongereza Miliyoni   5
Kuba abagatulika aribo bihariye icyakabiri cy’umubare w’abakiristo ku isi ntibivuga ko muri buri gihugu aribo benshi kuko nko mu gihugu cya Danemarike 95% ari Abaporotesitanti,Island ni 93%, Norvege ni 86%,Finland naho abaporotestanti ni 84%,Swede ni 82%.

 

You may also like

Leave a Comment