Home Amateka Menya n’ibi: Tiktok yatangaje ko ibaye ihagaritse ibikorwa byayo muri Hong Kong kubera amategeko y’umutekano

Menya n’ibi: Tiktok yatangaje ko ibaye ihagaritse ibikorwa byayo muri Hong Kong kubera amategeko y’umutekano

by KATABARWA Gilbert
0 comment

Sosiyete y’ikoranabuhanga yitwa Tiktok, yatangaje ko ikurikije ibyabaye vuba aha, yahisemo guhagarika gahunda zayo muri Hong Kong.

Sosiyete ya Tiktok ivuga ko ihagarikwa ku buryo bweruye rizaba mu minsi mike iri imbere, ngo kuko igomba kuvugana n’abayikoresha ndetse n’abayamamaza cyangwa bayamamarizaho.

Ku wa mbere tariki 6 Nyakanga 2020, Facebook, Google na Twitter byemeje ko bitagisubiza ibyifuzo by’abazisaba amakuru kuri guverinoma n’ubuyobozi bwa Hong Kong, kubera kubahiriza ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo.

Iyi nkuru dukesha igitangazamakuru “AFP: Agence France Presse” ivuga ko imbuga nkoranyambaga 4 arizo Facebook, Google, Twitter na Tiktok, byavuze ko birimo gusuzuma neza amategeko mashya atavugwaho rumwe.

Hong Kong, yahoze yarakoronijwe n’Abongereza yashikirijwe Ubushinwa mu 1997.

Ariko mu cyumweru gishize, inteko ishinga amategeko y’Ubushinwa yemeje amategeko y’umutekano y’igihugu cya Hong Kong, itanga inzira y’impinduka zikomeye ndetse no mu butegetsi.

Urubuga nkoranyambaga TikTok, rufitwe n’itsinda ry’Abashinwa ByteDance, rwamamaye cyane kubera amashusho yarwo, imbyino n’imiziki.

Muri Mutarama 2020 urubuga rwa Tiktok rwari rufite abarukoresha miliyoni 800 ku isi yose.

 

You may also like

Leave a Comment