Home Amakuru y'ibanze Menya uburyo Pasika zizakurikirana mu myaka 5 iri imbere, unasobanukirwe n’uko babibara(soma birambuye)

Menya uburyo Pasika zizakurikirana mu myaka 5 iri imbere, unasobanukirwe n’uko babibara(soma birambuye)

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Bitandukanye n’umunsi mukuru wa Noheri uhora uba ku italiki 25 Ukuboza,umunsi mukuru wa Pasika wo uhora uhindagurika ntago ugira itariki nyayo uberaho, kuko rimwe usanga wabaye mu kwezi kwa gatatu ubundi ugasanga ibaye mu kwa kane,bigatuma umuntu abyibazaho.

Nkuko tubikesha urubuga rwa Vive-paques,kubara umunsi Pasika izaberaho birakomeye,hari ababibara bagendeye ku kwezi(lune),gusa hariho uburyo(formules) bwinshi abahanga bifashisha mu kubara amatariki umunsi mukuru wa Pasika uzaberaho.

Nyamara uyu munsi mukuru wa Pasika utwibutsa urupfu n’izuka bya Kristo Yesu, uba hagati y’itariki ya 22 Werurwe kugeza ku italiki ya 25 Mata,hagati y’ayo mataliki niho ushobora kuyibariza byanga bikunze igihe cyose.

Hariho Pasika zitandukanye kuko hariho pasika y’Abayuda,Pasika y’ab’Orthodoxe na Pasika y’Abagatulika n’Abaporoso akaba ari nayo bakunze  gukurikiza abakirisito b’ayo madini .Dore uko Paskika zizakurikirana kuva ubu kugeza mu mwaka wa 2025.

Mu mwaka wa 2019: Pasika izaba ku cyumweru ku wa 21 Mata

Mu mwaka wa 2020:Pasika izaba ku cyumweru ku wa 12 Mata

Mu mwaka wa 2021:Pasika izaba ku cyumweru  ku wa 04 Mata

Mu mwaka wa 2022:Pasika izaba ku cyumweru ku wa 09 Mata

Mu mwaka wa 2024:Pasika izaba ku cyumweru ku wa 31 Werurwe

Mu mwaka wa 2025:Pasika izaba ku cyumweru ku wa 20 Mata

Umunsi mukuru wa Pasika ugenderwaho n’indi minsi mikuru y’iyobokamana, harimo nk’umunsi mukuru wa Pantekote uba hashize ibyumweru birindwi Pasika ibaye.Uyu munsi mukuru wa pantekote uba buri gihe ku cyumweru ,hashize iminsi 49 Pasika ibaye.

 

You may also like

Leave a Comment