Home Amakuru y'ibanze Misiri: Ubwato bwari kuzageza umwami wabo mu ijuru, bugiye kubikwa mu nzu ndangamurage

Misiri: Ubwato bwari kuzageza umwami wabo mu ijuru, bugiye kubikwa mu nzu ndangamurage

by ELEVANIE Namusisi
0 comment

Kuwagatanu ubuyobozi bwa Misiri bwatangiye kwimura ubwato bwa Pharaoh, buzwi nk’ubwato bw’izuba bwari bwarashyinguranywe n’umugogo wa Khufu, umwami umwe mu bayoboye igihugu cya Misiri.

Kubera ko mu Misiri bizeraga ko ubwato bushobora gufasha umwami wabo kujya mu Ijuru, mu itabariza ry’abami baho, mumusezero hashyirwagamo n’ubwato bunini cyane kuko bizeraga ko buzafasha umwami wabo kugera mu ijuru.

Nk’uko tubikesha BBC, mu 1954, nibwo ubu bwato bwavumbuwe mu nguni ya pyramide yatabarijwemo Umwami Khufu. Inzobere zagaragaje ko bwakozwe mu myaka 4500 ishize.
Ubwo bwato bwari bumaze igihe ahazwi nka Giza Plateau, hafi ya pyramides zizwi cyane za Giza, zatabarizwagamo abami ba Misiri. Ubu bwato bwimuriwe muri Grand Egyptian Museum.

Ubuyobozi bwa Misiri bwatangaje ko kwimura ubwo bwato bigamije kububungabunga nka kimwe mu bikoresho bya kera bikozwe mu biti kandi bibitse amateka.

Ubu bwato bushya bwimuwe bufite metero 42 z’uburebure, bugapima toni 20. Bwatwawe n’imodoka yihariye mu rugendo rwatwaye amasaha icumi.

Ubwato bw’Abanyamisiri bwari kuzageza umwami mu ijuru bugiye kubikwa.

You may also like

Leave a Comment