Home Amakuru y'ibanze Mu gahinda kenshi umukirisitu yandikiye RGB n’urugaga rw’amatorero ya Gikirisitu, abasaba guhagarika bamwe mu bayobozi b’Amatorero bigira intama kandi ari ibirura

Mu gahinda kenshi umukirisitu yandikiye RGB n’urugaga rw’amatorero ya Gikirisitu, abasaba guhagarika bamwe mu bayobozi b’Amatorero bigira intama kandi ari ibirura

by Marie Joseline Nyituriki
0 comment

Nyuma yo kwitegereza no kumva ibibazo biri mu madini n’amatorero atandukanye mu Rwanda ndetse bimwe bikaba bikururwa n’abafite amazina akomeye muri ayo matorero, umukirisitu usengera mu itorero rya ADEPR, yandikiye ibaruwa ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere RGB ndetse n’urugaga rw’amatorero ya Gikirisito abasaba guhagarika bamwe mu bayobozi b’amatorero, kuko bigira intama kandi ari ibirura.

Muri iyo baruwa ikinyamakuru Isezerano.com gifitiye kopi ikaba yaranditswe ku wa Gatanu tariki 18 Kamena 2021, yagize ati”impamvu: gusaba ko mwagira Aba Pastori, Bishops, Apostle, Evangelists mwaka inshingano kuko bakomeje kwangiza umuhamagaro.”

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Isezerano.com kandi, Emmanuel BIKORIMANA utagize ipfunwe zo kuvuga bimwe mu bikorwa bibi agenda abona bikorwa n’aba bitwa ko bafite amazina akomeye, yavuze ko yitegereje ibyo bikorwa n’abo bantu abona ko atakomeza kwihanganira kubona hari abitwaza inshingano n’icyubahiro bafite bakangiza izina ry’Imana.

Yagize ati” nitegereje bimwe mu bikorwa by’aba bantu bitwa ko bafite amazina akomeye, nsaga bidahesha Imana icyubahiro, mpitamo kwandika nsaba ko bahagarikwa, kuko basebya Imana yacu. Nawe mbwira niba abantu bageze aho kugurisha ijambo ry’Imana cyangwa umuntu yakenera gusengerwa akabanza gusambanywa na Pasiteri urumva nakomeza kurebera? Ubuyobozi bubifite mu nshingano bugire icyo bubikoraho.”

Yavuze ko abakora amabi bitwaje izina ry’Imana bakwiye guhagarikwa.

Akomeza agira ati” njyewe nsengera muri ADEPR ,ariko siyo nandikiye kuko nandikiye RGB n’urugaga rw’amatorero ya gikirisitu. Abakor ibyo ni bake kandi baboneka mu matorero menshi atandukanye.”

Ubwo yandikaga iyi baruwa kandi, Emmanuel hari aho yageze akagira ati” Ndambiwe guhora numva ngo Pasiteri yasambanyije umukirisitu mbere y’uko amusengera, ndambiwe kumva ngo umuhanuzi yatse amafranga mbere y’uko ahanurira umukirisitu, ndambiwe kumva ngo umukirisitu yaciwe amafranga azwi n’umubare mbere y’uko asengerwa, ndambiwe kumva abakobwa kuri za YouTube zitandukanye bavuga ko baryamanye n’Abapasiteri kandi bari bagiye ngo babasengere bakizwe, ndambiwe kubona Ijambo ry’Imana rigurishwa.”

Akomeza abaza niba bishoboka ko umuntu wahawe.inshingano nka Pasiteri, Apostle na Bishops bashobora kuzamburwa kuko bazitwaza bagakora ibikorwa bibi bisebya Imana ndetse n’itorero. Ati” niba byakunda mugenzurane ubushishozi icyifuzo cyanjye, murasanga hari abakwiye kwamburwa aya ma title.”

Bikorimana Emmanuel yari arambiwe guhora yumva amakosa y’abayobozi b’amatorero.

Bikorimana kandi muri iyi baruwa asobanura impamvu asaba ko hari abakwamburwa izi nshingano agira ati”izi titre zambika Abantu benahi ubudahangarwa bigatuma bakora amakosa navuze haruguru. Gukorera amakosa muri izi titre bingana no gutukisha izina ry’Imana. Nibamburwa izi titre, ibyaha bakora bizagabanuka kuko zibafasha cyane. Abakora aya makosa bitwaje izi titre batukisha kandi bagasebya abazifite bazikora neza kandi nibo benshi.”

Ibi byose nibyo Emmanuel ashingiraho asaba inzego zireba ko zabikoraho ubugenzuzi, zikagira icyo zikora kuko aba bantu bakomeje kwambika urubwa amatorero bayobora n’umurimo w’Imana muri rusange.

Kugeza ubu ntabwo arasubizwa n’urwego na rumwe ariko avuga ko yizeye kuzasubizwa kuko nibashgiramo ubushishozi bazasanga yavugaga ukuri.

Ibi bivugwa na Emmanuel kandi, bikunze kugarukwaho n’Abakirisitu batandukanye bavuga ko ibikorwa n’abayobozi bo mu matorero bidakwiye kuko nubwo atari bose hari ababikora kandi bagatukisha bose.

Abakunda gukurikira urubuga rwa YouTube, bakunze kubona Abakirisitu cyangwa se Abantu benahi bavuga ko bafite agahinda ko hari abapasiteri biyambika uruhu rw’intama kandi ari ibirura byaje mumara Abana b’Imana. Urugero ni ikiganiro gikunzwe n’abatari bake cyitwa The Choice gikorwa n’umunyamakuru Irene Mulindahabi ndetse no ku Isimbi gikorwa na Sabin, aho baherutse kuganira n’umukobwa witwa Sandrine ababwira ko abapasiteri bamwe bigira intama kandi ari ibirura.

Ati”hari umupasiteri wanteretaga w’umushumba muri.ADEPR runaka tujyana muri hoteli tugiye kuryamana arabanza aransengera aranampanurira man tubona kubikora. Ese ubwo urambwira uwo mu pasiteri ari umupasiteri nyabaki? Man mwambaye izina ry’ubupasiteri ariko ntabwo muribo mu mutima. Ntakuntu wambwira ngo uransengeye ndakijijwe kandi wowe unsengera ariwowe wirirwa umbwira ngo ntege nze murugo dusambane!”

Akomeza ati” Abagore rero b’abo bapasiteri baraho baricaye ngo umugabo wanjye ni Pasiteri niki niki, man twarabamaze! Yeee! Nimushake mutuze mubasengere ahubwo kuko kuba bafite iryo zina niyo mpamvu bazakora ibintu byose bashaka.”

Twagerageje kuvugisha bamwe mu bayobozi bo munzego z’ubuyobozi za ADEPR ndetse n’uyoboye urugaga rw’amatorero ya Gikirisitu, kugira ngo twumve icyo babivugaho ariko ntitwababona k’umurongo wa Telefoni, nibatuvugisha tuzabamenyesha ibyo badutangarije.

Ibaruwa Emmanuel Bikorimana yandikiye RGB.

You may also like

Leave a Comment