Home Inyigisho Mu gihe habura umunsi umwe ngo Noheli ibe impuguke muri Tewologiya irasobanura inkomoko y’uyu munsi mukuru

Mu gihe habura umunsi umwe ngo Noheli ibe impuguke muri Tewologiya irasobanura inkomoko y’uyu munsi mukuru

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Mu gihe twenda kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli, Bwana Ntibayizi Samuel impuguke mu iyobokamana yasobanuye inkomoko nyakuri y’umunsi mukuru wa Noheli twizihiza ku italiki ya 25.

Mu gihe yaganiraga n’ikinyamakuru cy’Isezerano .com yavuze ko Noheli twizihiza ubu ikomoka mu mateka y’abaroma, kandi ko mu byukuri abigishwa ba mbere ba Yesu batigeze bayizihiza.

Ati :”Mu byukuri Yesu ntago yavutse ku italiki ya 25 ukuboza,uyu munsi mu mateka y’abaroma waje uje gusimbura undi munsi abaromani bizihirizagaho imana yabo yitwaga Saturn,uwo munsi bakawita Saturnalia,aho abaromani bahanaga impano,bakishimisha,bakanasambana”.

Yakomeje agira ati uko ubukirisito bwagiye bugwira abantu bagiye banga kwitabira iyo minsi mikuru y’ibigirwamana,gusa byafashe igihe kirekire kugirango uyu munsi uveho usimbuzwe Noheri y’abakirisito.

Yagize ati :”ariko uko abakirisito bagiye bagwira bagiye banga kwitabira uno munsi wa Saturnalia kubera itegeko ry’Imana rya kabiri rivuga ngo ntukiremere igishushanyo kibajwe,ntukacyikubite imbere kuko ndi Imana ifuha ngahora abana gukiranirwa kwa ba se”.

“Mu mwaka wa 230 nyuma ya Yesu umuhanga witwa Tatarus wari umupadiri mu nyandiko ze yamaganye ko abantu badakwiye kwizihiza iminsi mikuru y’ibigirwamana.Byafashe imyaka 300 kugirango uyu munsi wa Saturnalia ukurweho usimbuzwe Noheli”.

Abahanga batandukanye bavuga ko umunsi Yesu yavutseho utazwi icyakora bamwe bemeza ko yaba yaravutse hagati y’ukwezi kwa cyenda n’ukwacumi .Ibi ngo bikaba biterwa nuko Imana itashatse ko abantu bamenya umunsi yavutseho kuko byari butume bamwica.

 

You may also like

Leave a Comment