Home Indirimbo Mugume ku munara mutegereze amasezerano y’Imana-Umuhanzi Musinga Joe

Mugume ku munara mutegereze amasezerano y’Imana-Umuhanzi Musinga Joe

by MUTETERAZINA Shifah
0 comment

Umuhanzi w’indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana Ndayishimiye Joseph uzwi  muri muzika ku izina rya Musinga Joe yabwiye abantu kuguma ku munara  bagategereza amasezerano y’Imana.

Ibi  uyu muhanzi  yabitangaje kuri uyu wa gatanu taliki ya 20 Nzeri 2019,ubwo yatangaga ubusobanuro ku ndirimbo ye nshyashya yashyize ahagaragara muri iyi minsi yitwa “Ku munara”.

Aganira n’Ikinyamakuru cy’Isezerano.com,Ndayishimiye  yavuze impamvu yaba yarise iyi ndirimbo Kumunara,anaboneraho gutanga n’ubutumwa buri muri iyi ndirimbo ye ihimbaza Imana.

Yagize ati:”Impamvu nayise Kumunara ni uko ku munara ari ahantu hirengeye ,iyo umuntu ahari aba yitegereza ahantu hose, ureba byinshi  ukanatumbira icyo ushatse ni muri urwo rwego nahagerereranyije n’iyo umuntu ari mu cyumba cy’amasengesho,kuko aba ari imbere y’Imana akayisaba  byinshi hanyuma agategereza ko izamusubiza”.

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana Musinga Joe usengera muri Zion Temple

“Rimwe na rimwe rero bamwe muri twe tugera aho tukadohoka ntidutegereze ko Imana idusubiza niyo mpamvu navuze ngo mugume ku munara ,ubutumwa bukubiyemo ni ukuguma imbere y’Imana mpaka amasezerano yayo asohoye.Icyanshimisha  kandi kikanezeza ni uko indirimbo zanjye zazagira uruhare mu guhinduka kw’abazumva bakarushaho kwegera Imana”.

Umuhanzi Musinga Joe usengera mu itorero rya Zion Temple yatangiye aririmba indirimbo zisanzwe zizwi ku izina rya Secular,nyuma biza kurangira aziretse atangira muzika ihimbaza Imana.Akaba rero afite indirimbo nyinshi yitegura kuzashyira ahagaragara.

 

 

You may also like

Leave a Comment