Home Amakuru y'ibanze Muhanga: Abasigajwe inyuma n’amateka barasaba leta kubasanira amazu, bakamagana akato bahabwa nabo basengana mu madini

Muhanga: Abasigajwe inyuma n’amateka barasaba leta kubasanira amazu, bakamagana akato bahabwa nabo basengana mu madini

by ELEVANIE Namusisi
0 comment

Abasigajwe inyuma namateka bo mu karere ka Muhanga mu murenge wa Nyamabuye akagari ka Gifumba mu mudugudu wa Rugarama, Baravuga ko babangamiwe no kuba babaye mu mazu ameze nabi yasadutse ndetse ava mu gihe cy’imvura, ndetse no guhabwa akato na bamwe mubo basengana .

Ibi babitangarije ikinyamakuru isezerano.com , taliki ya 10 Nyakanga 2021 ubwo cyabasuraga mu mudugudu aho batuye, bavuga ko bafite ikibazo kibakomereye cyane cy’inzu zabo zagiye zisaduka ndetse ko banyagirwa iyo imvura iguye ndetse bagahitamo kujya hanze ikabanyagira aho kujya mu nzu banyagirirwamo kandi ishobora kubagwira. Bakaba bakomeza bemeza ko bakoza guhabwa akato nabamwe mubo basengana bitewe nubuzima babayemo .

Yagize ati” iyo ugiye mu rusengero cyangwa ugiye gusari nkabandi , kuko turi aba mama tuba dusarira kumurongo , harimo intera kubera korona . yakomeje avuga ko kubera ubukene bafite niyo mpamvu babona ko babahunga .
Yakomeje ashimira Perezida wa Repubulika y u Rwanda ko yamuhaye inzu nubwo yahuye nibiza ikagwa”.

Barasaba ko amazu yabo yasanwa.

Gasengayire Afisa avuga ko inzuye imeze nabi yasadutse kandi ko iyo imvura iguye anyagirwa. Avuga kandi ko hari na bagenzi be bari mu mazu ameze nabi kurusha iye ushobora kugeramo ukibaza niba habamo abantu.

Ati”nkubu inzu yanjye yarasadutse mporana ubwoba ko izagwa, niyo imvura iguye ndanyagirwa. Reba nkubu amabati yaratobaguritse mu gihe cy’imvura hano mu nzu haba habaye ikizenga cyamazi nari nagize namahirwe mbona udushuka two kwiyorosa ariko natwo twabaye umukara kubera kunyagirwa, ahubwo nibe nanjye.
Yakomeje agira ati hari aho muragera muri bagenzi banjye mu kibaza niba habamo abantu bikabacanga. Turasaba Leta ko yadufasha ikadusanira amazu tubamo kuko ameze nabi.”

Gasengayire Afisa afite ikibazo cy’inzu ye yangiritse.

Irakoze Derise nawe ni umwe muri abo baturage avuga ko mu gihe cy’mvura bajya hanze bakanyagirwa kubera ko n’ubundi banyagirirwa mu nzu.

Ati”dufite ikibazo cy’inzu tubamo mu gihe cy’imvura turanyagirwa kubera ko ziva kandi zimeze nabi zishobora no kugwa, iyo imvura iguye tujya hanze nubundi tukanyagirwa, turasaba Leta yacu ko yadufasha bakadusanira amazu.”

Umuyobozi wakarere ka Muhanga KAYITARE Jaqueline yabwiye ikinyamakuru Isezerano .com ko “ aba baturage bazasurwa bakareba abababaye cyane akaba aribo baherwa ho bitewe n’uko ubushobozi buzagenda buboneka , ngo kuko umuturage agomba kuba heza .

Ati” abaturage bafite ikibazo cy’imiturire ntabwo ari abasigajwe inyuma n’amateka gusa ahubwo hari nabandi bafite icyo kibazo, ariko abo baba bari kurutonde rwabagomba gufashwa mu kibazo cy’imiturire .

Nta muturage dufite unyagirwa rwose , iyo umuturage afite ikibazo cyaho kuba , biba ari inshingano zacu zo gushaka aho aba .

Jacqueline yakomeje avuga ko Abo baturage bazasurwa harebwe uburyo buhari niba aribo bababaye kurusha abandi ubwo nibo bazaherwaho bitewe nubushobozi buhari. Ati kuba batekereza ko bafashwa muri iki gihe kimpeshyi byo bizaterwa nubushobozi buhari kuko umuturage agomba kuba heza.

Aba basigajwe inyuma namateka bo muri uyu mudugudu kandi bavugako nubwo bafite ibibazo byamazu babamo, ariko bashimira leta aho igejeje ikora, babiyishimira, ko yabahaye inka ndetse namazi.

Iyo imvura iguye bajya kugama mu bwiherero.

 

You may also like

Leave a Comment