Home Amakuru y'ibanze Muhanga: Abaturage bagereranya intwari z’u Rwanda n’abatagatifu bo mu kiliziya

Muhanga: Abaturage bagereranya intwari z’u Rwanda n’abatagatifu bo mu kiliziya

by Marie Joseline Nyituriki
0 comment

Abaturage batuye mu murenge wa Mushishiro mukarere ka mu Muhanga, ahazwi nko mu bulinga, baravuga ko intwari z’u Rwanda bazigereranya n’abatagatifu bo mu kiliziya kuko bose ari abantu baba barakoze ibikorwa byiza, kandi bakifuza ko hari n’abandi bashyirwa mu ntwari z’u Rwanda.

Nkuko Bamwe muri bo babitangarije ikinyamakuru Isezerano.com kuri uyu wa 01 Gashyantare 2021, ngo kuri bo kuba hari Abantu batanze ubuzima bwabo kugira ngo igihugu kigire umutekano, bakaba kandi bari basanzwe bakora ibikorwa byiza, nibyo bituma babagereranya n’abatagatifu cyane ko nabo ari abantu baba barakoze ibikorwa byiza, ubundi Imana ikabatuza aheza bakajya bahora bibukwa mu kiliziya.

Uwamaliya Vestine ni umwe mu batubwiye uko uyu munsi w’intwari bawuhuza n’abatagatifu. Yagize ati” rero kuri njyewe umunsi w’intwari, ndawishimira cyane kuko ubu ndatekanye. Reba nk’ubu naje ku isoko ntacyo nikanga, ibyo byose ni uko hari abantu bitangiye igihugu kugira ngo mbeho kandi mbeho ntuje. Gusa mbona izi ntwari z’u Rwanda nazo zakagizwe Abatagatifu, nkuko twumva ko habaho abatagatifu.”

Vestine akomeza avuga ko nubwo adasobanukiwe neza ibyiciro by’intwari biri mu Rwanda, ariko aziko harimo Imanzi n’imena kandi mu bitangiye igihugu hakaba harimo General major Fred Gisa Rwigema, na Uwiringiyimana Agatha wabaye minnisitiri w’intebe wa mbere w’umugore, akaba asaba ko bashyirwa mu batagatifu kuko bakoze neza.

Mukanziza Rachel yagize ati” sindi umugaturika, ariko ndi umudivantisiti ukurikirana cyane ibijyanye na kiliziya. Iyo ndebye ibyo intwari zakoze, mbona nabigereranya n’ibyo abatagatifu bo muri kiliziya bakoze, bityo bose nkumva bakitwa intwari cyangwa abatagatifu. Ubu se nk’uriya mupadili uherutse kwitaba Imana, ubu si intwari kandi si umutagatifu? Yakijije abantu, atuma ingo nyinshi zisubirana, ubumwe n’ubwiyunge mu bakirisitu buriyongera urumva koko atabikwiye? Njyewe rero ku bwanjye Intwari zakoze neza dore Abana bacu bariga, turagenda mu gihugu ntakibazo, ibi byose ni ubutwari bwa bamwe mu banyarwanda.”

Nyiraburindwi Marie Claudine nawe yagize ati” njyewe umunsi w’intwari ndawuzi kandi ndanawuzirikana. Nubwo uyu munsi tutawizihije ngo dusabane kubera icyorezo cya Corona Virus, ariko ubusanzwe twicara hamwe tugasangira ibigori ndetse n’ibindi bintu biba bihari twishimira ubutwari bw’abakurambere. Ikindi kandi njyewe nubwo hari ababaye intwari barapfuye, hari n’abandi bakwiye gushyirwa mu ntwari n’ubwo bakiriho, wenda bakabongera mu cyiciro cy’Imena cyangwa cy’ingezi kitarashyirwamo abantu.”

Claudine akomeza avuga ko hari umuntu azi mu murenge wabo yifuza ko yaba yarashyizwe mu ntwari z’igihugu, kuko yimanye abaturage bo muri ako gace mu gihe yari umuganga, bigatuma bamwica akaba kandi amusabira gushyirwa no mu batagatifu kuko ibikirwa yakoze icyo gihe ntaho bitaniye n’ibya mutagatifu Anualithe wo muri Congo Zaire

Yagize ati” hano mu murenge wacu, hari umubikira witwaga Mama Agnes, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yari umuganga ku ivuriro rya Bulinga. Abicanyi rero bahuye nawe atwaye abarwayi abajyanye ku bitaro bikuru, baramwitambika bamusaba kubatanga, ariko we arababwira ati” mbere yo kubica nimubanze munyice kuko sinakwibabarira kubona mwica abantu b’Imana ndebera”. Icyo gihe baramuretse arakomeza kuko hari harimo musaza we wabasabye kureka mushiki we.”

Akomeza avuga ko bitagarukiye aho, kuko amaze guhisha babarwayi, bamusanze mu bitaro batari kumwe na musaza we, bamusaba kubaha abrwayi bose b’Abatutsi ariko ababwira ko  agimba kubanza kumwica mbere yuko babica. Baramufashe baramutema, bahita batangira kwica abarwayi. Ibu byose Claudine abishingiraho, asaba ko yashyirwa mu batagatifu ndetse no mu ntwari zitangiye igihugu cyazo.

Aba baturage bose bavuga ko nubwo nta bubasha bo bafite bwo gushyira umuntu mu cyiciro cy’intwari, ariko babona Intwari ari umuntu uba tarakoze ibintu byiza mu gihe akiriho, ibintu bahuza n’ibyo Abatagatifu baba barakoze. Bavuga ko muri buri murenge wo mu gihugu hakwiye kuboneka umuntu ukora ibikorwa by’ubutwari bihesha agaciro igihugu batuyemo. Bifuza kandi ko perezida wa repubulika Paul Kagame, nawe yashyirwa mu ntwari kuko hari byinshi yagejeje ku banyarwanda, bo ubwabo batari kwigezaho by’umwihariko ubumwe n’ubwiyunge, guca Nyakatsi, umugore agahabwa ijambo, ndetse Abafite ubumuga bakitwa abantu mu bandi.

Umunsi w’intwari wizihijwe kunshuro ya 27, wari ufite insanganyamatsiko igira iti” Ubutwari mu banyarwanda agaciro kacu”. Uyu munsi kandi wizihijwe abantu bari mu ngo zabo, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya corona virus iri guhitana imbaga nyamwinshi.

You may also like

Leave a Comment