Home Ubuhamya Muhanga :Uburyo Imana yagiye yiyereka Akingabiye Solange mu bibazo bikomeye(soma birambuye)

Muhanga :Uburyo Imana yagiye yiyereka Akingabiye Solange mu bibazo bikomeye(soma birambuye)

by Jean Claude Habinshuti
2 comments

Umukiristo w’i Muhanga Akingeneye Solange bakunze kwita Mama Dacia yasobanuye ukuntu Imana yagiye imwiyereka mu bibazo yagiye ahura nabyo n’uburyo Imana yaje kumuha ubutunzi buhishwe yari yaramusezeranije.

Ibi yabisobanuye kuri uyu wa gatatu taliki ya 20 Werurwe ,aho yatangaga ubuhamya bw’ibitangaza Imana yamukoreye we atabasha kwishoboza,igihe cyose yamaze mu bigeragezo ariko Imana ikamuba hafi.

Mu kiganiro uyu mukristokazi Madame Akingeneye Solange yagiranye n’umunyamakuru w’Isezerano.com,yavuze ko ashima Imana kubera ko yagiye abona ukuboko kwayo mu ngeri zitandukanye.

Yagize ati :”Ndashima Imana kuko nagiye mbona ukuboko kwayo,yampaye abana batatu mbabyara mu myaka ibiri ndayishima,nyuma naje guhura n’uburwayi bw’igufa nivuriza mu bitaro bitandukanye byo mu Rwanda abaganga barananirwa.Imana yaje kumbwira ko nagombaga kujya hanze kwivurizayo ariko ko inkoreye operation(ibagwa)”.

“Ubwo rero naje guca mu cyuma arinjye ubisabye abaganga,noneho aba ari bwo babona uburwayi ndwaye ubwo ari bwo.Ubwo rero ibagwa ryagombaga gukorerwa mu Buhinde ariko ryaje gukorerwa mu Rwanda.Leta y’u Rwanda yahagurukije abantu bava muri Afurika y’epfo,bahaguruka bafite n’ibyuma bagomba kunshyiramo,nuko Leta y’u Rwanda indihira miliyoni umunani zose nta n’igiceri cy’atanu ntanze”.

“Izo ni imbaraga z’Imana nabonye zikomeye cyane.Nyuma naje guhura n’uburwayi butandukanye ku buryo maze kujya muri koma inshuro eshanu ariko Imana yakomeje kumba hafi”.

Akingeneye Solange,ADEPR Gahogo ,umudugudu wa,Ruvumera

Akingabiye Solange yanakomeje asobanura ku butunzi buhishwe Imana yari yaramusezeranije,aho Imana yamuhaye amafaranga yo kubaka inzu angana na miliyoni 30 biturutse ku mugisha Imana yahaye umugabo we.

Ati :”Imana yaje kumbwira ko igiye kumpa ubutunzi buhishwe ,nuko impa miliyoni 30 nubakamo inzu biturutse ku mugisha Imana yahaye umugabo wanjye.Imana yakomeje kujya intunga ,ikanangaburira.Ariko kubera ko ntakora ku bw’ubumuga mfite nasabye Imana ngo nanjye impe umushahara w’ibihumbi ijana ku kwezi”.

“Imana irumva ,yaje kunyubakira inzu z’anexes zifite imiryango 11,uwo mushahara rero ndawubona biturutse kuri ayo mazu kandi nkawukoresha icyo nshaka kuko umugabo wanjye ntajya ambaza ngo amafaranga wayamajije iki” .

Madame Akingeneye Solange ni umukiristokazi usengera muri ADEPR Gahogo umudugudu wa Ruvumera.Gusa ngo igihembo gikomeye Imana yaje kumuha ni uko umugabo we Imana yamuhaye agakiza nyuma y’imyaka 14 bari bamaranye adakijijwe ,ariko ubu akaba yarabatijwe mu mazi menshi.

You may also like

2 comments

Francine March 21, 2019 - 9:16 am

Your Comment:Solange imaniguhumugisha kubwadhimwe utambukije kumugaragaro ikongere n’ibindi

Reply
Alex Mahoro April 1, 2019 - 5:29 pm

Imana yabikoze ihimbazwe rwose

Reply

Leave a Comment