Home Amakuru y'ibanze Muhanga: Ku nshuro ya Cyenda kaminuza ya ICK, yatanze impamyabumenyi ku banyeshuri barangije

Muhanga: Ku nshuro ya Cyenda kaminuza ya ICK, yatanze impamyabumenyi ku banyeshuri barangije

by Marie Joseline Nyituriki

Kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Werurwe 2021, Kaminuza Gatorika ya Kabgayi izwi mu ndimi z’amahanga nka Intitut Catholique de Kabgayi (ICK), yatanze impamyabumenyi ku banyeshuri 313 barangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza(Bachelor degree), mu mashami atandukanye.

Ni umuhango wabereye kuri iyi kaminuza iherereye mu karere ka Muhanga, umurenge wa Nyamabuye, aho witabiriwe na bamwe mu banyeshuri bahagarariye abandi, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Corona abandi bawukurikirana hifashishijwe ikiranabuhanga nka YouTube ndetse na Pacis TV bari murugo iwabo.

Bamwe mu banyeshuri bakiriye izi mpamyabumenyi hifashishijwe ikoranabuhanga baganiriye n’ikinyamakuru Isezerano.com, bavuga ko babyakiriye neza, nubwo byari kuba byiza kurushaho iyo baza kuba bose bitabiriye umuhango aho wabereye.

Uyu witwa Pacific Umuhire umwe mu barangije mu ishami ry’inozamubano(Public relations) yagize ati” twishimiye ko twahawe impamyabumenyi twamaze igihe dushaka. Twakagombye kuba twarazihawe umwaka ushize wa 2020 ariko ntabwo byakunze kubera ko hahise hazamo icyorezo cya Corona virus. Ubundi byari kuba byiza iyo twese tuba twitabiriye umuhango, ariko ntabwo byashobotse kubera tugomba kwirinda icyorezo.”

Pacific Umuhire yakurikiranye umuhango kuri televiziyo.

Uyu witwa Eric nawe urangije mu ishami ry’itangazamakuru ati” bwanyuma na nyuma tubonye icyo twamaze igihe dushaka, Imana ishimwe. Twakurikiye uyu muhango turi murugo, byagenze neza ariko byari kuba akarusho iyo twese tugera aho wabereye. Gusa ubu tugiye gusangira na bamwe mu bagize imiryango yacu, kuko bitashoboka ko bose bahagera kubera ingamba zashyizweho na minisiteri y’ubuzima twirinda icyorezo.”

Aba banyeshuri bose bahuriza kukuba bashimishijwe no gusoza icyiciro cya kabiri cya Kaminuza, ndetse bavuga ko biteguye gutanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu kandi ko bazakoresha imbaraga n’ubumenyi bafite ku isoko ry’umurimo ndetse no mukazi.

Uyu muhango kandi wari witabiriwe n’Abayobozi b’inzego bwite za leta zihagarariwe n’umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, ndetse n’inzego za Kiliziya zihagarariwe na Musenyeri Smargde Mbonyintege umushumba wa Diyosezi Gatorika ya Kabgayi, akaba umuyobozi mukuru w’iyi kaminuza ndetse n’umushyitsi mukuru muri uyu muhango.

Musenyeri Smargde umuyobozi mukuru wa ICK.

Nkuko byatangajwe n’umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline, ngo iyi kaminuza ntifasha gusa abayigamo kuko ifasha n’abaturage bayituriye mu bikorwa byo kwiteza imbere bava mu bukene.

Ati” kaminuza Gatorika ya Kabgayi ifite amashami atandukanye kandi ikabasha kwigisha abanyeshuri bayo neza, ibyo turabyishimira nk’ubuyobozi, ariko kandi ntabwo ifasha abanyeshuri bayo gusa, kuko ifasha n’abaturage bayikikije mu bikorwa by’uterambere by’umwihariko mu bijyanye n’ubuhinzi, ubu abaturage ba Muhanga hari ibyo bamaze kugeraho babikesha iyi kaminuza.”

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye n’abakurikiye uyu muhango, Musenyeri Smargde yashimye abanyeshuri barangije amasomo yabo ko bitwaye neza, ndetse ahamya ko ubumenyi bajyanye ku isoko ry’umurimo buzagirira igihugu akamaro.

Ati” banyeshuri mwahawe impamyabumenyi uyu munsi, murangije icyiciro ariko ntabwo murakinjiramo. Ubumenyi musohokanye mufite urugamba rwo kubujyana ku isoko ry’umurimo mukigisha ndetse mukanabukoresha. Ubuhanga mujyanye hanze buzagaragara mu bunoge, mu gihe muzaba muri kubukoresha kandi mwubaka igihugu.”

Ni umuhango watangijwe n’imyiyerekano y’abanyeshuri.

Yakomeje abwira aba banyeshuri barangije ko kimwe mu bintu bishobora kubangamira ubumenyi bavanye mu ishuri, ari ukurarikira inyungu yihuse kandi kugira ngo uyibonr bisaba gutanga imbaraga z’ubwenge n’imbaraga z’umutima. Ati” zimwe mu nshingano za kaminuza ya ICK, harimo gufasha umuntu uyirangijemo kujya ku isoko ry’umurimo afite ubushobozi ndetse n’ubumenyi bwo guhanga ibishya bitigeze bikorwa n’abandi bamubanjirije, bihuye n’igihe arimo ndetse n’ingorane ahura nazo. Umurimo wanyu ntabwo ari umurimo ushojwe ahubwo ni umurimo ufunguye uhereye kuri uyu munsi mwabonyeho impamyabumenyi zanyu.

Musenyeri kandi yasabye aba banyeshuri kuticara, ahubwo bakamenya guhanga udushya. Ibi yabivuze ashingiye ku ngaruka z’icyorezo cya Corona virus zageze ku banyeshuri biga muri iyi kaminuza, aho yabashijr gukoresha ikoranabuhanga igafasha abanyeshuri kwigira mu ngo zabo, mu rwego rwo kubarinda gusigara inyuma mu masomo.

Tubibutse ko Kaminuza Gatorika ya Kabgayi yatangiye mu mwaka wa 2002, icyo gihe yitwaga Universté Catholique de Kabgayi nyuma iza guhindurirwa inyito yitwa Institut Catholique d Kabgayi. Ni imwe muri kaminuza zimaze gushinga imizi mu Rwanda mu mashami atandukanye byumwihariko itangazamakuru, ndetse ibi bikagaragazwa n’abanyeshuri bayisohokamo, n’uburyo bitwara ku isoko ry’umurimo. Ifite amashimi arimo Itangazanakuru n’inozamubano, Ubukungu ndetse nandi atandukanye.

Imaze gusohora ibyiciro icyenda by’abanyeshuri bajya ku isoko ry’umurimo mu mashami atandukanye, kandi ikaba igikomeje gutanga ubumenyi.

You may also like

Leave a Comment