Home Amakuru y'ibanze Muhanga: Musenyeri Smaragde Mbonyintege n’umuyobozi w’Akarere ku ikubitiro mu bahawe urukingo rwa corona virus

Muhanga: Musenyeri Smaragde Mbonyintege n’umuyobozi w’Akarere ku ikubitiro mu bahawe urukingo rwa corona virus

by Marie Joseline Nyituriki
0 comment

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 05 Werurwe 2021, mu turere dutandukanye tw’igihugu habaye igikorwa cyo gutanga urukingo. Mu karere ka Muhanga ku ikubitiro abo nzego zifite aho zihuriye n’abaturage cyane cyane abayobozi n’abaganga, bari mu bahawe urukingo bwa mbere.

Umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi, Musenyeri Smaragde Mbonyintenge n’umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline ni bamwe mu bahawe uru rukingo rwa Corona Virus mu bambere, aho bagaragaje ibyishimo batewe no kuba bahawe urwo rukingo rushobora kuzafasha benshi. Bavuga ko nubwo hari abaruvugaho byinshi ariko ari urukingo ruje gukemura bimwe mu bibazo byari bihari, cyane ko ari urukingo nk’izindi zose nta kibazo ruteye.

Ni igikorwa cyabereye mu bitaro bikuru bya Kabgayi, aho wasangaga abagiye guhabwa urukingo babanza gupimwa niba ntazindi ndwara bafite, bakabona kujya mu ihema ryagenewe abagiye kuruhabwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline wabaye uwa kabiri mu batewe urukingo, avuga ko  yakiranye ibyishimo iki gikorwa kubera ko Urukingo rumaze igihe kinini barutegereje, avuga ko ibisubizo birambye bitangiye kuboneka.

Yagize ati” numvise nta kidasanzwe, ahubwo ni urukingo nk’izindi zose dusanzwe duhabwa.”

Yakomeje avuga ko kuba abaturage bagiye gukingirwa ari ingenzi, asaba ko bitabira iki gikorwa kugira ngo basubire mu mirimo.

Biteganyijwe ko Abantu ibihumbi 5500 aribo bazahabwa uru rukingo hirya no hino mu gihugu, bakazaba biganjemo abafite aho bahurira n’abantu benshi by’umwihariko abo mu nzego z’ubuzima.

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga yahawe urukingo rwa Corona Virus.

Musenyeri Smaragde Mbonyintege yahawe urukingo rwa Corona Virus.

You may also like

Leave a Comment