Home Indirimbo Muhanga:Indirimbo zacu abantu barazumva bagahembuka bakakira agakiza-Korali Gahogo(soma birambuye)

Muhanga:Indirimbo zacu abantu barazumva bagahembuka bakakira agakiza-Korali Gahogo(soma birambuye)

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Korali gahogo isengera mu itorero rya ADEPR Gahogo mu karere ka Muhanga  iratangaza ko indirimbo zayo abantu bazumva bagahembuka bakakira agakiza abandi zikabagarurira icyizere.

Ibi Korali Gahogo yabitangaje kuri uyu wa mbere taliki ya 16 Nzeri 2019,akaba ari mu gihe iyi korali iherutse kwiziza mu kwezi gushize Yubile y’imyaka 25 Korali Gahogo imaze ikora umurimo w’ivugabutumwa mu ndirimbo.

Aganira n’ikinyamakuru cy’Isezerano.com,umuyobozi wa Korali Gahogo Bwana Nibamureke Thadée yavuze ku musaruro uturuka mu ivugabutumwa ryo mu ndirimbo bakora,aho agaragaza ko abantu bakira agakiza.

Yagize ati:”indirimbo zacu zitanga umusaruro kuko abantu bazumva bagahembuka bakakira agakiza kandi icyo nicyo tuba tugamije,abantu barakizwa abandi zikabagarurira icyizere ku bibazo baba bafite”.

“Ubu dufite gahunda yuko twajya dukora indirimbo imwe cyangwa ebyiri kuburyo twarangiza umwaka utaha dufite Album yose.umwaka urangira twakoze indirimbo ya Noheli n’uyu mwaka dukora indirimbo ya Yubile”.

Korali Gahogo yatangiye mu mwaka wa 1994,itangirana abaririmbyi 8,ubu ikaba imaze imyaka igera kuri 25,ikaba inafite abaririmbyi bagera ku 115.Iyi Korali kandi ikomeje kugenda yitabira ibiterane bitandukanye baba bayitumiyemo aho kuri iki cyumweru izaba iri ku Ruyenzi naho mu kwa cumi ikazajya I Huye.

 

You may also like

Leave a Comment