Home Mu Mahanga Mumfashe gusengera icyemezo gishya cyo kurengera impunzi n’abimukira-Papa Francis

Mumfashe gusengera icyemezo gishya cyo kurengera impunzi n’abimukira-Papa Francis

by KATABARWA Gilbert
0 comment

Ku ya 28 Gicurasi, abimukira batemewe n’amategeko 30, baturutse muri Bangladesh na Afurika bishwe n’abacuruza abantu muri Libiya.

Igipolisi cya Bangladesh cyataye muri yombi abantu barenga 50 baregwa kwambura abantu amafaranga ku masezerano y’ibinyoma y’imirimo mu mahanga, mu rwego rwo guhashya icuruzwa ry’abantu nyuma y’uko abakozi 30 babimukira biciwe muri Libiya.

Uruhererekane rw’ifatwa rwatangiye nyuma yuko abimukira, barimo 26 bo muri Bangladesh, bashimuswe bakicwa n’abakora icuruza ry’abantu mu gihugu cya Afurika y’Amajyaruguru, mu mpera za Gicurasi 2020.

Umwe mu barokotse ubwo bwicanyi, avuga ko itsinda ry’abimukira 42, barimo 38 bo muri Bangaladeshi, bafungiwe mu bubiko bw’ubucuruzi bw’i Mizdah, ku birometero 180 uvuye ku murwa mukuru wa Libiya, Tripoli.

Uwarokotse yavuze ko bishyuye hagati y’amadolari 8000 na 10,000 $ ku bacuruzi kugira ngo bagere i Burayi banyuze muri Libiya.

Icyakora, ubwo agatsiko k’abacuruza abantu batangiraga kubatoteza kugira ngo babahe amafaranga menshi, abo bimukira barwanyije abo bacuruzi b’abantu bicamo umwe.

Mu rwego rwo kwihorera, ako gatsiko karabarashe, bica abimukira 30 abandi 12 barakomereka.

Guverinoma ya Libiya yatanze impapuro zo guta muri yombi abakekwaho ubwo bwicanyi.

Polisi yavuze ko itabwa muri yombi muri Bangladesh ahanini ryakorewe i Dhaka, mu murwa mukuru, kandi harimo n’umuyobozi mukuru wohereje abanya Bangladeshi bagera kuri 400 muri Libiya mu buryo butemewe n’amategeko mu myaka icumi ishize.

Ku wa gatanu tariki 19 Kamena 2020, umuvugizi wa polisi ya Bangladesh, Sohel Rana yagize ati: “(Ifatwa ry’abacuruza abantu) ni kimwe mu nshingano zisanzwe za Polisi ya Bangladesh ariko biragaragara ko, iki ari cyo gikorwa gikomeye cyo kurwanya icuruzwa ry’abantu rimaze igihe.

Yavuze ko nanone benshi mu baregwa bashinjwaga hashingiwe ku itegeko ryo mu mwaka wa 2012 rihana icyaha cyo gucuruza abantu muri Bangladesh.

Igihano kikaba cyari kuva ku myaka 5 kugeza ku gifungo cya burundu.

Mu cyumweru gishize, ikinyamakuru “Dhaka Tribune daily newspaper” cyatangaje ko hafashwe abantu bagera kuri 52 bakekwaho “icuruzwa ry’abantu”.

Umwe muri 52 bakurikiranyweho icyaha, wabaye muri Libiya imyaka 13 bivugwa ko ari nyir’inkambi 2 zaberagamo icuruzwa ry’abantu mu gihugu cya Afurika.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR rivuga ko abimukira barenga miliyoni 2 baturutse mu bihugu bitandukanye bya Aziya na Afurika binjiye mu Burayi banyuze mu nyanja ya Mediterane kuva muri 2014.

Bangaladeshi ni kimwe mu bihugu byohereza ibicuruzwa hanze ku isi kandi biterwa ahanini n’amafaranga yoherezwa mu rugo n’abakozi bayo bo mu mahanga.

Muri 2019, abimukira barenga miliyoni 10 bohereje miliyari 18.32 z’amadolari muri Bangladesh, akaba ari iya 3 mu kohereza amafaranga muri Aziya y’Epfo.

Amafaranga yoherezwa mu mahanga, ubusanzwe agera hafi 7% y’umusaruro rusange wa Bangladesh, ikaba ari n’igihugu cya 2, mu bihugu byinjiza amafaranga menshi mu mahanga nyuma y’amafaranga ivana mu nganda nini z’imyenda.

Nk’uko ibiro bishinzwe abakozi, umurimo n’amahugurwa (BMET) bibitangaza, mu mwaka wa 2019 honyine, abakozi bimukira mu mahanga barenga 700.000 bavuye mu gihugu bashaka akazi mu mahanga.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bimukira (IOM) rivuga ko muri Libiya hari abimukira bagera kuri 21.000 bo muri Bangaladeshi, bangana na 3% by’abimukira bariyo.

IOM yavuze ko abimukira baturutse muri Bangaladeshi bavuze ko bishyuzwa amafaranga menshi y’urugendo rwo kujya muri Libiya ugereranije n’abimukira baturuka mu bindi bihugu, bishyura impuzandengo y’amadorari 3200 kuri buri muntu.

Mu gihe polisi ya bangladesh ivuga ko hari intambwe irimo guterwa, bamwe mu baharanira uburenganzira bwa muntu bavuze ko bahangayikishijwe n’uko benshi mu bafashwe, muri uku kwezi bashobora kurekurwa bakidegembya, kubera ko iki gihugu kidakunze gukurikirana cyane abakurikiranyweho icyaha cyo gucuruza abantu.

Iyi nkuru dukesha “Vatican news” ivuga ko raporo y’icuruzwa ry’abantu yakozwe na Leta zunze Ubumwe za Amerika ivuga ko igipimo cy’abakatiwe muri Bangladesh cyari 0.4% hagati ya 2013-2019.

Tariqul Islam, umuyobozi mukuru mu bikorwa byo kurwanya icuruzwa ry’abantu, yavuze ko hagomba kubaho ubufatanye hagati y’inzego zishinzwe iperereza n’ubushinjacyaha kugira ngo hubakwe imanza zikomeye ku bagizi ba nabi.

Kiliziya gatolika na Papa Francis bagiye baharanira cyane uburenganzira, icyubahiro n’umutekano by’abimukira n’impunzi, kandi kiliziya ibaherekeza mu byiciro byose by’urugendo rwabo.

Ku cyumweru tariki 21 Kamena, Papa Francis yasabye abagatolika kwifatanya na we mu gusengera icyemezo gishya kandi cyiza cyo kurengera impunzi n’abimukira.

Yibutse nanone umunsi w’umuryango w’abibumbye wita ku mpunzi wizihijwe ku munsi wabanjirije uwo, ku ya 20 Kamena, yasabye ko bubaha kandi bakita ku bimuwe, cyane cyane mu gihe cy’icyorezo cya Covid-19.

You may also like

Leave a Comment