Home Amakuru y'ibanze Munyakazi Sadate, yemereye Rayon Sport agahimbazamusyi niramuka itsinze APR FC

Munyakazi Sadate, yemereye Rayon Sport agahimbazamusyi niramuka itsinze APR FC

by Tuyizere Mubarak
0 comment

Munyakazi Sadate wahoze ayobora Rayon sports yemereye agahimbazamusyi abakinnyi n’abatoza ba Rayon sports nibaramuka batsinze mukeba Apr fc mu mukino w’umunsi wa 5 wa Shampiyona .

Kuri uyu wa gatatu taliki 16 Kamena nibwo hazaba umukino uba utegerejwe na benshi bakunda umupira w’amaguru mu Rwanda , ndetse n’abadasanzwe bakurikira ruhago uyu mukino barawumenya . Amakipe yombi usanga aba ahanganye kumpande zose ari nako imihigo iba ari myinshi kubakunzi n’abakinnyi b’amakipe yombi .

Munyakazi Sadate wahoze ayobora Rayon sports nawe ntiyatanzwe mugushyiriraho intego abakinnyi b’iyi kipe akunda aho yavuzeko niramuka itsinze mukeba azaha buri wese wabigizemo uruhare amafaranga y’uRwanda ibihumbi 25 (25000).

Abinyujije kurukuta rwe rwa Twitter Sadate yanditse ati “Kuwa Gatatu hari umukino w’amateka hagati ya Rayon sports na Apr fc ,aha niho ruzingiye , wowe mu Rayon kora ku ikofi ufashe ubuyobozi gutegura intsinzi ,abakinnyi+Staff ni muduhe intsinzi ubundi nanjye 25.000frw kuri buri wese , azaboneka ako kanya mugisoza akazi .

Ikipe ya Rayon sports isanzwe ihabwa agahimbazamusyi k’ibihumbi 25 (25000) ku mukino batsinze gusa uruganda rwa Skol  rutera inkunga iyi kipe rwari rwemereye abakinnyi n’abatoza ko nibatwara igikombe cyangwa bakaba aba 2 bazahabwa million 17 bakazigabana gusa ibi byo bisa nibitagishobotse nyuma y’uko iyi kipe ikomeje kwitwara nabi .

Munyakazi Sadate yemereye agahimbazamusyi, ikipe yahoze ayobora ya Rayon Sports.

You may also like

Leave a Comment