Home Amakuru y'ibanze Muri iki cyumweru cyo kwibuka,amarepetisiyo,ibitaramo no gusohoka biba bihagaze -Healing Worship Team

Muri iki cyumweru cyo kwibuka,amarepetisiyo,ibitaramo no gusohoka biba bihagaze -Healing Worship Team

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Itsinda ry’abaririmbyi baramya bakanahimbaza Imana riratangaza ko muri iki  cyumweru cyo kwibuka kimara iminsi 7,amarepetisiyo,gukora ibitaramo no gusohoka (sorties)byose biba bihagaze maze abaririmbyi babo bakitabira ibiganiro.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa gatatu Mata 2019,akaba ari no mu gihe turi mu cyumweru cyo kwibuka Genocide yakorewe abatutsi mu 1994 maze inzirakarengane z’abatutsi  zirenga miliyoni bakahatakariza ubuzima.

Mu kiganiro umunyamakuru w’Ikinyamakuru cy’Isezerano.com yagiranye n’umuyobozi wa Healing worship Team Bwana Rumenge Ethienne yavuze ko muri iki cyumweru cyo kwibuka ababaririmbyi bitabira ibiganiro.

Yagize ati :”muri iki cyumweru cyo kwibuka Genocide yakorewe abatutsi kimara  iminsi 7,amarepetisiyo,ibitaramo no gusohoka biba bihagaze maze abaririmbyi bakajya mu biganiro mu midugudu yabo.Iyo italiki ya 13 irangiye ,dutekereza icyo tuzakora n’abo tuzafasha ndetse n’aho tuzajya kuko tujya dusura inzibutso”.

Itsinda ry’abaririmbyi baramya bakanahimbaza Imana Healing Worship Team,izwi cyane mu ndirimbo zifasha imitima y’abatari bake harimo nk’iyitwa Icyo wavuze,urufatiro rw’Imana,Nguwe neza n’izindi .

You may also like

Leave a Comment