Home Amakuru y'ibanze Muri Nigeria Abakristo barimo kwicwa bucece

Muri Nigeria Abakristo barimo kwicwa bucece

by KATABARWA Gilbert

Muri Nigeria abakristo bagera kuri miliyoni 91, bagize 46% by’abaturage bose batuye Nigeria bangana na miliyoni 196, bisobanura ngo Abasilamu bahatuye bangana na miliyoni 105 bangana na 54% by’abaturage bose.

Muri iki gihugu gifite ubukungu bwinshi muri Africa, abenshi mu bakristo baho batuye mu majyepfo ya Nigeria, kandi uburenganzira bujyanye n’imyemerere yabo burubahirizwa ntago bubangamirwa. Ariko mu majyaruguru no hagati y’iki gihugu hatuye abakristo bacye siko bimeze kuko uburenganzira bw’imyemerere yabo ntibwubahirizwa kandi batotezwa cyane n’abahezanguni b’Abasilamu.

Abasilikare ba Boko Haram bashimuta kandi bakica umuntu wese utemeye gukurikiza imyemerere yabo y’ubuhezanguni bwa Islam. Abakobwa b’inzirakarengane batanishoboye nka Leah Sharibu bari barashimuswe. Nyina wa Leah mu kwezi kwa kabiri yagiye London gusaba ubufasha Minisitiri w’intebe w’ubwongereza Boris Johnson kuri icyo kibazo.

Muri 2019 abakristo barenga 1000 barishwe mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Nigeria. Aba baje biyongera ku bandi barenga 6000 bishwe guhera 2015. Mu ntara y’amajyaruguru ya Nigeria, uturere 12 muri 19 tuyigize tugendera ku mahame y’idini ya Islam (Sharia), ibyo bigatuma abakristo baho bahohoterwa.

Iyi nkuru dukesha ikinyamakuru Christian today ivuga ko mu mezi 3 ya mbere ya 2020 abantu 200 bahohotewe n’imitwe y’iterabwoba muri Nigeria.

Ivuga ko nanone muri ayo mezi 3 ya mbere hagaragaye impfu z’abantu 766 ziturutse ku bikorwa b’iterabwoba by’abasirikare ba Boko Haram. Hakaba haranabonetse umubare mwinshi w’inkomere wiganjemo uw’abahinzi.

Ku buryo butumvikana kandi bubaje, yashizwe ku rutonde Open Doors World Watch List 2020 rw’ibihugu bitoteza abakristo cyane ku rusha ibindi ku Isi, kuri uru rutonde rwa 2020, Nigeria ikaba iri ku mwanya wa 12 aho ikurikirana na Syria iri ku mwanya wa 11s, ikaba iza imbere ya Saudi Arabia iri ku mwanya wa 13, Iraq iza ku mwanya wa 15, Misiri ku mwanya wa 16.

Ibi binahuye nuko Nigeria iri mu bihugu bibangamira ubwisanzure bw’itangazamakuru, aho Abanyamakuru batagira umupaka bayishize ku mwanya w’I 120 mu bihugu 180. Nigeria ikaba iza ku mwanya uri hejuru ya Afghanistan.

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu witwa PSJ UK, ukaba ukomeje gukora ibishoboka byose ngo hahagarikwe iri yicwa ry’abakristo. Uyu muryango ukaba waratangije igikorwa cyo gukangurira abantu kurwanya iryo hohoterwa ry’abakristo biciye ku mbuga nkoranyambaga. Aho bagira bati abantu bose bagane urubuga rwacu dufatanye kurwanya itotezwa ry’abakristo.

Ubukangurambaga bwa PSJ UK bwatangiye iki gikorwa bwo kwamagana iyicwa ry’abakristo bashingiye ku butumwa bwa Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza nawe yari yarwanyije iyicwa ry’abakristo. Aho agira ati ni inshingano zacu kumva gutaka kw’abari gutotezwa, tukabibona mu ishusho y’Isi yose.

Umuyobozi mukuru wa PSJ UK witwa Ayo Adedoyin asoza agira ati mu isengesho ryawe no mu biganiro byawe jya wibuka abahorwa Imana bo muri Nigeria, kandi duhagurukire rimwe turwanye iki kiza cyo kwica abakristo bucece.

 

You may also like

Leave a Comment