Home Mu Mahanga Muri Uganda ingamba zo kuguma mu rugo zatumye abakene barushaho gukena-Richmond Wandera

Muri Uganda ingamba zo kuguma mu rugo zatumye abakene barushaho gukena-Richmond Wandera

by KATABARWA Gilbert
0 comment

Itorero ryitwa New Life Baptist Church riri mu mujyi wa Namugongo, muri Uganda ryatanze ibiryo mu rwego rwo gufasha abaturage muri iki gihe cy’icyorezo cya Coronavirus.

Mu gihe hizihizwaga umunsi wo kurwanya inzara ku Isi, kuwa kane tariki 28 Gicurasi 2020, ibitekerezo byanjye byari biri gutekereza ku ngaruka mbi, iki cyorezo cyagize ku basanzwe babayeho mu bukene, cyane cyane mu gihugu cyanjye cya Uganda-Richmond Wandera

Richmond Wandera wahoze afashwa na Compassion akiri umwana avuga ko icyo yabonye ari uko abantu bababaye cyane aribo bakennye cyane kuko abana mu ngo nyinshi bari kubura ibyo kurya.

Akomeza agira ati, benshi mu bana bacu muri Uganda bajya mw’ishuri, igitekerezo rero cyo ‘kuguma mu rugo’ cyabaye ikibazo gikomeye ku babyeyi bafite abana benshi bo kugaburira.

Ibyo biri gutera ingaruka zikomeye cyane kuko abantu bari guhura n’inzara hafi yo gupfa.

Ihagarikwa ry’isi (lock down) ryateje abana benshi n’imiryango yabo ibyago byo kwicwa ninzara mu mazu yabo.

Umuryango w’abibumbye uvuga ko abantu miliyoni 265 ku isi bari mu nzara, mu gihe ubushakashatsi bwa UNU-WIDER bwerekana ko hateganijwe kwiyongeraho kimwe cya kabiri cya miliyari y’abaturage babayeho mu bukene kubera icyorezo cya Coronavirus.

Richmond Wandera agira ati, njyewe nk’umwana wahoze uterwa inkunga nzi gusonza icyo aricyo, ubu nkorera mu muryango mpuzamahanga wa gikristu (Compassion) mu bwongereza, wita ku iterambere ry’abana, ukomeje gukorana n’abafatanyabikorwa 8000 b’amatorero yo hirya no hino ku isi kugira ngo barusheho kwita kuri abo baturage bari kwibasirwa cyane na coronavirus banakeneye byihutirwa isuku, ibiryo n’umutekano w’amazu.

Harimo abana n’imiryango idasanzwe yanditswe cyangwa ibarizwa muri gahunda ya Compassion. Amabwiriza yo gusiga intera hagati y’umuntu n’undi azwi kw’izina rya “Luxury of the West “muri Uganda, yashyize mu bikorwa ingamba zikomeye hakiri kare mu kurwanya virusi.

Imiryango yo mu gihugu cya Uganda, kimwe n’ibindi bihugu byinshi bikiri mu nzira y’amajyambere, ifite ingaruka zikomeye zishobora kumara igihe kirekire ku musaruro w’ibiribwa kuko abahinzi n’abandi bakozi, kuri ubu badashobora guhinga imyaka yabo.

Gusa Ibigo bike cyane byashoye imari muri Internet, abantu benshi mu by’ukuri babuze akazi kubera sosiyete bakoreraga zahagaze. Iyo urebye ubona nta garanti abantu bazagira ku kazi nyuma y’iki gihe cyo kuguma mu rugo kirangiye.

Nubwo hari ibibazo bikomeye, amatorero menshi n’abakorerabushake batanga ibyiringiro ku baturage babo no gutunga abana bugarijwe n’ibibazo mu kubakira mu ngo zabo.

Itorero rya New Life Baptist Church riherereye Namugongo na Pastor waryo ryakoze ibishoboka byose kugira ngo ritange umurongo w’ubuzima ku miryango 40 ribaha ibiribwa, ndetse babaha n’ibikoresho by’isuku bibafasha gusukura intoki (hand sanitizer).

Tugomba gukomeza gusengera abayobozi bacu kugirango bashyire mu bikorwa ibisubizo bitandukanye ku baturage bababaye mu gihugu.

Hirya no hino mu bihugu 25 abafatanyabikorwa b’itorero rya Compassion barabizi, bakunda kandi barinda 108.000 by’abana bugarijwe n’ibibazo mu baturage babo buri munsi.

Ibi bishoboka binyuze mu bufasha butangwa n’abaterankunga. Kuva Covid-19 yatangira, Compassion yibanda ku kwita kuri abo bana.

Iyi nkuru dukesha Christian today ivuga ko Compassion yo mu bwongereza yizera ko mu gihe cyibibazo n’ibiza, gufasha abaturage akenshi ari uburyo bukomeye kandi bwihuse bwo gufasha abana no kuzana ibyiringiro ku bibazo byabo.

Compassion ikorera mu bwongereza irashishikariza abaterankunga n’abaturage gutanga inkunga mu rwego rwo gufasha abagizweho ingaruka na Covid-19.

Richmond Wandera ni we washinze ihuriro ry’abapasitori bigishwa, ritoza kandi riha abapasitori ubumenyi bukomeye bwa gikristo no kuyobora amatorero, rifasha abapasitori barenga 6.000 muri Afurika y’Iburasirazuba mu myaka icumi ishize.

Richmond Wandera akora kandi mu Nama y’Ubutegetsi ya Compassion y’Ubwongereza kandi yahoze ari umwana uterwa inkunga nayo.

 

You may also like

Leave a Comment