Home Amakuru y'ibanze Nahamagaye izina “Yesu “mbona kurokoka ikiza cy’umuyaga – Allison Ritter

Nahamagaye izina “Yesu “mbona kurokoka ikiza cy’umuyaga – Allison Ritter

by KATABARWA Gilbert
0 comment

Umugore wahunze nyuma y’inkubi y’umuyaga ukomeye cyane yabaye muri leta ya Carolina y’amajyepfo, kuwa mbere taliki 14 Mata 2020 mu gitondo, avuga ko yarokotse ikiza kubera guhamagara Yesu. Iki kiza cyahitanye abantu icyenda.

Rich Okulski ukora mu iteganyagihe mu gihugu cya Columbia yabwiye ikinyamakuru “The Post and Courier” ko ari umuyaga waherukaga kuba mu myaka 12 ishize.

Uyu muyaga ukaba wari ukomeye cyane kuko wamaze igihe kirenga amasaha atandatu. Umuturage wo mu majyaruguru ya Carolina, witwa Allison Ritter yabwiye ikinyamakuru “The Times and Democrat” ko yari ari mu rugo, ubwo yumvaga urusaku rw’umuyaga wari uje uhereye mu baturanyi bo mu majyepfo ya Carolina.

Akomeza agira ati nkimara kumva urusaku rw’umuyaga mwinshi nahise menya ibibbaye. Igihe ibyo byabaga njye n’abana banjye twari mu nzu.

Nta gihe na kimwe nari narigeze kumva umuyaga nk’uwo. Ati Mama wanjye hari hashize iminota 5 ampamagaye abimbwiye, nibwo nahise niruka njya gufata abana aho bari bari.

Nuko ntangira kumva umuyaga mwinshi, amadirisha ameneka, ibiti bigwa hasi, ibindi byikubita ku nzu. Muri make byari byinshi cyane.

Uyu mubyeyi wari ufite ubwoba cyane, avuga ko yafashe abana be harimo n’uwari uvutse vuba abashira mu cyumba cy’ubwogero (bathroom). Avuga ko yaje kubona hanze igiti cyarimbutse n’imizi yacyo yose, abona n’ibyuma byagiye bimeneka binyanyagiye hanze.

Numvaga nshaka kwizera neza ko dutekanye. Nta numwe mu bana banjye wigeze amenya uko byari byifashe. Gusa uko umuyaga wakomezaga, n’ibiti bigwa hasi niko nanjye nakomezaga gusenga no guhamagara Yesu.

Ritter akomeza agira ati namenye ko muri icyo gihe nta kindi nakora uretse guhamagara Yesu akadutabara. Rero Yesu yarabikoze yaturindishije ikiganza cye.

Abaturanyi ba Ritter aribo Robert Logan Moss n’umugore we Jennifer bo iki kiza cyabagizeho ingaruka kuko cyarabangije bikomeye bakaba barahise bajyanwa ku bitaro.

Guverineri wa Carolina y’amajyepfo Henry McMaster yatangaje ko uyu muyaga warukomeye cyane kandi wagize ingaruka nyinshi ku baturage be mu gihe bari bakirwana n’icyorezo cya Coronavirus.  Ariko Guverineri wa Carolina asoza avuga ko bagomba kongera kwiyubaka.

 

You may also like

Leave a Comment