Home Amakuru y'ibanze Nari ikigoryi , nari impumyi kubera kuririmba indirimbo z’Imana , umuhanzi Patrick Nyamitari

Nari ikigoryi , nari impumyi kubera kuririmba indirimbo z’Imana , umuhanzi Patrick Nyamitari

by Ali Gilbert Dunia
1 comment

Narisobanukiwe menya ko ndi umwaritisite (Artist) hejuru yo kuba umuririmbyi w’urusengero cyangwa twatuntu tundi musanzwe muzi . Aya namwe mu magambo umuhanzi Patrick Nyamitari wamenyekanye cyane mu ndirimbo ziramya Imana yatangaje mukiganiro yafashe hafi iminota ikenda .

Patrick Nyamitari wa menyekanye  cyane  mu ndirimbo zo kuramya Imana, dore ko iyo umuvuze bose bahita bumva  indirimbo , Niwe  Mesiya, Ur’Imana n’izindi  . Mu kiganiro Samedi dentente cyatambutse mu ijoro ryo kuwa 27 Gashyantare 2021 , yavuze ko gukizwa ari iby’umuntu ku giti ke   ko ari iby’umuntu wese ko atari iby’umuhanzi  cyangwa iki .

Ati “  na Minisita (Minister) wenda w’umuco ,afite imyizerereye ariko ntabwo ayivanga na kazi cyangwa ngo ayivange n’uko ari Minisita (Minister)  . Njyewe ndakijijwe ndi umuhanzi (Artist ) ndi umuhanzi rwose (Am artist) kuri njye ndi umuhanzi (Artist), kandi kuri njye  nta mbibi umuhanzi cyangwa (artist) agira . Ntabwo waza ngo umushyire muri iryo cupa utarampaye iyo mpano  ntibishoboka  ,hari ibintu njyewe ngenda nsobanukirwa ko atari ukuri , kuri njye ko bitandeba kandi ntabarizwa muri icyo kiciro . Seculer, Gospel ako ka denesi njyewe ndi umwaritiste (Artist) .

Nyamitari yakomeje avuga ko mu gihe azashaka  kuririmba indirimbo imeze nka Mesiya ntawe azajya gusaba ikemezo (Recommendation). Ati “ kuko ndi umuhanzi (Artist ) icyo gihe nyiririmba nari  umuhanzi (Artist)”. Nyiririmba ntari narasobanukirwa y’uko ntaburenganzira ngomba kubisabira,  kuko hari ikintu cyajyaga kibaho waba warasohoye indirimbo wajya kujya mu giterane cyangwa hehe , bakavugango ugomba gusaba icyemezo (Recommendation).

Umunyamakuru : Mu gihe yarabajijwe ko  mu gihe yaba ari mu Itorero cyangwa idini runaka kubera amahame yabo bagenderaho agomba kuyagenderaho ?

Nyamitari nawe yasubije ati” ndayemera niyo mpamvu icyo gihe ndiyo nagombaga kubyubahiriza” . Nyamitari mururimi rw’icyongereza agira ati “ I was a stupid , nari ikigoryi rwose , njyewe ndi umwaritiste man ,ntabwo wambwira ngo ninjya mu ijoro ryo kwibuka ngomba kuririmba muri “ Never Again” njya gusaba uruhushya[ Bishop] ntabwo bibaho” .

Umunyamakuru : Bongeye kumubaza bati “ nkuko ubivuga ko waguye umuziki wawe , aho wasengeraga  bagufata nk’umuntu wa guye ,none si waguye ?

Nyamitari nawe ati” njyewe Ngwa ! ngwa hehe ? urabona ngwa hehe koko ? ntaruguma mfite , agakiza se , ubundi reka nkwibarize urabona hari ikintu nahindutseho ? Kuko agakiza nugapimira mu ndirimbo umuntu aririmba ndahita maguruka nkwihorere .

Hari abapimira mu ndirimbo kubera iyo myumvire yabo nyine njye naretse  , kuko njyewe kuririmba umwiza ntaho bihuriye n’agakiza cyangwa kuba ukijijwe , no kuririmba Mesiya ntaho bihuriye no kuba nyijijwe cyangwa ntakijijwe .

Umunyamakuru : Uravuga ko wisobanukiwe ukagura ubuhanzi bwawe wowe  , uvuga ko we akiririmba uwo muziki gusa umufata nawe nk’umuntu utarisobanukirwa ?

Nyamitari nawe asubiza muri ubu buryo ati “ mufata ko ariwe muhamagaro we arimo , njyewe umuhamagaro wanjye , navuga ko uriya utari umuhamagaro wanjye” .

Umunyamakuru : Nose se cya gihe wavugaga ko umuhamagaro wawe ari ukuririmbira Imana tukwakira  ntabwo byari umuhamagaro wawe ?

Nyamitari nawe ati” ugiye gutuma ejo mu gitondo nsohora indirimbo y’Imana ndebe ko wanga kuyikina ngo niko ntakiri mu muhamagaro” .   Nasanze kuba umuririmbyi w’urusengero  atari umuhamagaro , kuko hari abatambyi , hari abantu baba bari k’urusengero ntakindi kintu kindi bakora muri abo sindimo rero , njyewe ndi umuhanzi ushobora kuriribira Imana.

Njyewe ku giti cyange ndi umwaritiste (Artst) nkuko wavuga Cécile Kayirebwa cyangwa Niyomugabo Philom , nta mupaka .

Patrick  yakomeje atangaza ko yari afite indirimbo z’ubuzima busanzwe , urukundo , umubano , akagenda azandika akaziha abandi bantu . Ati” none nigute wavuga ko uwo muhamagaro utari uwanjye  kandi mbasha kuzandika nkaziha abandi ?

Abajijwe niba  yaba yicuza imyaka ya maze mu muziki wo guhimbaza Imana yasubije ko abyicuza cyane . ati “nk’umuhanzi w’urusengero ndabyicuza , kuko icyo gihe nashobora kuririmba nkaba umuhanzi uririmbira Imana ntarinze kuba uw’urusengero kuko njyewe sindi umubishopu (Bishop)  nari mpumyi none narahumutse .

Patrick Nyamitari  yavutse ku wa 16 Kanama 1986, mu Majyepfo y’u Rwanda, mu Mujyi Huye. Ni bucura mu muryango w’abana bane, abahungu babiri n’abakobwa babiri

You may also like

1 comment

Nicky February 28, 2021 - 2:50 pm

Icyambere ni ugusobanukirwa no kumenya ukuri maze kukakubatura✊
Niba waramenye ukuri ubwo niko kwakubatuye….
Keep it up Pazzo

Reply

Leave a Comment