Home Amakuru y'ibanze Ndashaka gukorera “Imana” byimbitse , ndikumva haricyo ndi kuvugana n’Umwuka Wera- Umuhanzi King Landry

Ndashaka gukorera “Imana” byimbitse , ndikumva haricyo ndi kuvugana n’Umwuka Wera- Umuhanzi King Landry

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

Yitwa Landry Manzi Rukundo , akaba azwi cyane ku izina King Landry  mubikorwa bye by’umuziki ,mubigaragara ni umusore ukiri muto kuko yabonye izuba mu mwaka 1997, ariko ufite impano yo kuririmba .

Uyu musore wabarizwaga mu ndirimbo zidahimbaza Imana (Seculer) amakuru agera ku Isezerano .com aremeza ko yamaze gufata umwanzuro wo kwiyegurira Imana ,bityo ahita atangaza ko azajya akora indirimbo ziramya Imana  gusa (Gospel Music)  .

Umuhanzi King Landry (Photo Instagram)

Mu magambo ye yavuze ko akeneye imbaraga n’ubufasha ariko by’umwihariko amasengesho , kuko yifuza gukomeza umurongo yatangiye wo gukorera Imana . King Landry abarizwa ku mugabane w’Uburayi mu gihugu cy’Ububirigi akaba ariho akorera ibikorwa bye by’umuziki ,akaba amaze gushyira hanze indirimbo “Ibyo unkorera “.

Uyu musore akaba yasabye abanyarwanda ko bamwakiriza yombi ,bakagumya kumuha ibitekerezo muri uru rugendo yatangiye , kuko afite ni zindi ndirimbo agiye gushyira hanze kandi yizera ko zizabafasha kuko ari impano yahawe n’Umwuka Wera.

You may also like

Leave a Comment