Home Amakuru y'ibanze Ni bande Umuririmbyi “Gisele Precious” atunze agatoki mukuba ibisitaza kubakobwa bakora umuziki wa Gospel?

Ni bande Umuririmbyi “Gisele Precious” atunze agatoki mukuba ibisitaza kubakobwa bakora umuziki wa Gospel?

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

Umucuranzi , umuramyi [Gisele Precious]  uyu mwari akaba umuririmbyi w’indirimbo ziramya Imana , yatangiye gucuranga  yiga mu mashuri yisumbuye mu 2010, akaba ariho yagiriye amahirwe yo kubona bimwe mubicurangisho nka Piano ,akajya agerageza kuyicuranga .

Nyuma uyu muririmbyi Gisele yaje kujya  kwiga umuziki mu 2017 aba aribwo amenya neza gukoresha  gitari (Guital) .Gisele n’umukristo mu Itorero rya ADEPR Gatenga. Uyu muramyi yaririmbye muri korali ya Maranatha , akaba yarabaye no muri korari yitwa Unity Choir ikorera umurimo w’Imana I Bugande, akaba yarayirimbyemo yiga muri kaminuza ubu akaba nta korali abarizwamo.

Mukiganiro yagiranye n’umunyamakaru  w’isezerano.com taliki 10 Ugushyingo 2019 yatangaje ko mubuzima bwe akunda kuririmba kandi akaba aribyo byabanje kuza  mbere y’uko amenya gucuranga, kandi akaba aribyo byamukundishije gucuranga kuko byamuremeye icyizere akumva ko nawe yabikora, kubera ishyaka yumvaga afite  ryo gucuranga.

Uyu mwari Gisele Precious ubu afite indirimbo 5 zikozwe mu buryo bw’amajwi (Audio) n’indi imwe ikoze mu buryo bw’amashusho (Video).

Gisele akaba yakomeje atangaza ko hari imbogamizi akunda guhura nazo  muri uyu murimo cyane cyane iyo atumiwe mu gitaramo runaka wenda bigahurirana na gahunda zindi afite , ugasanga abantu babifata nabi kuko atabashije kuboneka.

Mu magambo ye yagarutse cyane kukibazo kiri gutuma ahanini abakobwa baba bake cyane muri uyu muziki uramya Imana ugereranyije n’abagabo. Yagize ati:”imbogamizi abakobwa bahura nazo urebye n’amagambo abantu bakunda kubabwira yo kubaca intege, ugasanga nk’umuntu arakubwiye ngo niba uri kwiga ingoma nta mugabo uzabona urugero umwarimu yigeze kumbwira ngo ntiyakwigisha umukobwa areba umuhungu.

Twakwibutsa ko uyu muramyi Gisele Precious afite impamyabushobozi mu bijyanye  na Computer engenering  yakuye muri   St Laurence Universty yo muri Uganda. Uyu mukobwa yatangarije isezerano.com ko mu buzima bwe akunda cyane ukuri akanga umuntu umubeshya cyangwa akamubeshyera .

Abajijwe kubijyanye na Bibiliya ijambo ryaba riza vuba muri we , yavuze ko ari ijambo riba Mu Abefeso 2:10 rivuga riti Turi abo yaremeye imirimo myiza muri Kristo Yesu ,…

Uyu muramyi yavukiye mu mujyi wa Kigali ahitwa I Gikondo , ubu akaba atuye I Gihogwe.

Gisele Precious mu maso ye, ahorana ibinezaneza ndetse n’itseko idashira .

Mubuhanga afite hiyongeramo no gusubiramo indirimbo zaririmbwe n’abandi , kandi akazirimba neza.

You may also like

Leave a Comment