Home Amakuru y'ibanze Ni iki uzi ku mugani w’abakobwa icumi,ese abakobwa bo ni ba nde?

Ni iki uzi ku mugani w’abakobwa icumi,ese abakobwa bo ni ba nde?

by Ali Gilbert Dunia

“Nuko rero mukomeze kuba maso, kuko mutazi umunsi n’isaha.”Matayo 25:13

Icyo gihe, ubwami bwo mu ijuru buzagereranywa n’abakobwa icumi bafashe amatara yabo  bakajya gusanganira umukwe. Batanu muri bo bari abapfapfa, abandi batanu ari abanyabwenge. Abapfapfa bafashe amatara yabo ariko ntibitwaza amavuta,  naho abanyabwenge bo bajyana amatara yabo, bitwaza n’amavuta mu macupa.

Nuko umukwe atinze bose barahunyiza maze barasinzira. Igicuku kinishye humvikana urusakungo ‘umukwe araje! Mujye kumusanganira.’

Nuko ba bakobwa bose barahaguruka batunganya amatara yabo.  Abapfapfa babwira abanyabwenge bati ‘nimuduhe ku mavuta yanyu, kuko amatara yacu agiye kuzima.’Abanyabwengei barabasubiza bati ‘ubanza ahari tutabona aduhagije twese; ahubwo nimujye mu bacuruzi mwigurire ayanyu.’ Mu gihe bari bagiye kuyagura umukwe aba araje, maze abakobwa bari biteguye binjirana na we mu birori by’ubukwe,urugi rurakingwa. Hanyuma ba bakobwa basigaye na bo baraza, barahamagara bati ‘nyakubahwa nyakubahwa, dukingurire!’Arabasubiza ati ‘ndababwira ukuri, simbazi.’ “Nuko rero mukomeze kuba maso, kuko mutazi umunsi n’isaha.

Naho se abakobwa bo ni ba nde? Muri uwo mugani, Yesu yavuze ko abakobwa bagombaga kuba biteguye bafite amatara yaka, igihe umukwe yari kuba aje. Zirikana ko Yesu yahaye amabwiriza nk’ayo abigishwa be basutsweho umwuka bagize ‘umukumbi muto.’ Yarababwiye ati “nimukenyere n’amatara yanyu yake, kandi mumere nk’abantu bategereje igihe shebuja ari bugarukire avuye mu bukwe”

 

You may also like

Leave a Comment