Home Inyigisho Ni Izihe Ntekerezo Nkwiriye Kugira Igihe Nasenze Ariko Uburwayi Bwanjye Ntibukire?

Ni Izihe Ntekerezo Nkwiriye Kugira Igihe Nasenze Ariko Uburwayi Bwanjye Ntibukire?

by Uwera Ritha Shonah
0 comment

Kenshi usanga Abakristo  barwaye barekera gusenga cyane cyane iyo indwara yanze gukira vuba. Ikibabaje ni uko  benshi bahita bata icyizere ugasanga barakiriye ko kuba barwaye ari ubushake bw’Imana.

Ibi ntago ari byo na gato. Nta na rimwe Imana yifuriza umuntu kurwara kuko nk’uko tubisanga mu gitabo cy’ Amaganya ya Yeremiya 3:31-33, ntago Imana ijya itwifuriza ikibi.

“ Kuko Uwiteka atazagira ubwo areka umuntu iteka. N’aho yababaza umuntu, ariko azamugirira  ibambe, nkuko imbabazi ze nyinshi zingana. Kuko atanezezwa no kubabaza abantu cyangwa kubatera agahinda”                                                                                                                                                                                                                 Iyo usomye muri Matayo 4:23 ubona ko Yesu yaragendaga akiza abantu benshi barwaye n’abari  baratewe na dayimoni. Ibi kandi wanabisanga muri Matayo 8:16, “Nimugoroba bamuzanira abantu benshi batewe n’abadayimoni, yirukanisha abadayimoni itegeko gusa, akiza abari barwaye bose.”

“Yesu agenda mu  midugudu n’ibirorero byose yigisha mu masinagogi avuga ubutumwa bwiza bw’ubwami, akiza indwara zose n’ubumuga bwose.” (Matayo 9:35.)

Mu by’ukuri, igitambo cya Kiristo cyaduhaye gukira. Yesaya 53:5 havuga ngo,

“Nyamara ibicumuro byacu ni byo yacumitiwe, yashenjaguriwe gukiranirwa kwacu, igihano kiduhesha amahoro cyari kuri we kandi imibyimba ye ni yo adukirisha.”

Ibi bitwumvisha neza ko atari ubushake bw’Imana ,ko ubushake bw’Imana ari uko twese twakira.

None se ni ukubera iki nkomeza kurwara?

“Nyuma yo kumva ibi byose ushobora kuba wibaza  impamvu uburwayi bwawe bugumaho, ntihagire igihinduka.

Kugira ngo nsubize icyo kibazo, hari  ikintu nifuza gusangira nawe.Hari ubwo wasanga tutizera ko Imana yadukiza.

Kwizerera gukira

Hari ubwo tudakira indwara kuko tutabisaba mu kwizera. Muri Matayo 21:21-22,   Yesu yabwiye abigishwa be ko bafite kwizera badashidikanya, babwira umusozi  ukava aho uri ugatabwa mu nyanja kandi bigashoboka.

Ariko se kwizera ni iki koko?

Turebye kuri Aburahamu mu gitabo cy’ Abaroma 4:20-21, “Ahubwo abonye isezerano ry’Imana ntiyashidikanyishwa no kutizera, amenya neza y’uko ibyo  yasezeranije ibasha no kubisohoza.” Ese twizera neza ko Imana ibasha gukora ibyo ivuga ko izakora? Twizera ko  mu mibyimba ya Kristo  ari ho dukirira indwara? Iyo Yesu yakizaga abantu, yarababwiraga  ngo “Kwizera kwawe kuragukijije”(Matayo 9:22). Ijambo ry’Imana risohora mu buzima bwacu iyo turyizeye.

None Se Nkwiriye Gutekereza Nte?

Dukwiriye kwizera ko ari Imana idukiza. Gukira kwacu kwaza vuba cyangwa kugatinda, tujye dukomeza dusenge kandi twizere ko  gukira bishoboka; bishobokera uwizeye. Gukira si ko ngombwa cyane, ahubwo ikirusha ibindi umumaro ni ukwizera dufite.

 

You may also like

Leave a Comment