Home Amakuru y'ibanze Ni mpamvu ki umunsi mukuru wa pantekote amataliki yawo ahora ahindagurika ?(soma birambuye)

Ni mpamvu ki umunsi mukuru wa pantekote amataliki yawo ahora ahindagurika ?(soma birambuye)

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Umunsi mukuru wa pantekote ni umunsi ukomeye wizihizwa n’abakiristo bo ku isi cyo kimwe n’Abayuda.Ni umunsi ufite agaciro gakomeye cyane mu myemerere y’aya madini uko ari abiri.Ariko igitangaje uno munsi mukuru ntago ugira italiki nyayo uberaho.

Urubuga rwa Jours feries ruvuga ko impamvu ari uko uno munsi mukuru wa pantekote amataliki yawo ashingira ku mataliki umunsi mukuru wa Pasika wabereyeho.Gusa uyu munsi buri gihe uba ku cyumweru,ariko abakiristo bawushyira ku cyumweru cya 7 nyuma ya Pasika.

Ubundi Pantekote iba ku munsi wa 50 uhereye ku munsi mukuru w’izuka rya Yesu ubara.Gusa mu bihugu bimwe na bimwe nka Sénégal,Côte d’Ivoire bitanga konge ku munsi wa mbere wa pantekote(Lundi de Pentecôte cyangwa Vacance de Pentecôte).

Uyu mwaka wa 2019 umunsi mukuru wa pentekote uzaba ku italiki ya 9 Kamena 2019.Umwaka wa 2020 umunsi mukuru wa pentekote uzaba ku italiki ya 31 Gicurasi,naho mu mwaka wa 2021 umunsi mukuru wa pentekote uzaba taliki ya23 Gicurasi.

Ku bayuda uyu munsi mukuru ni umunsi w’umuganura naho ku bakiristo kuri Pentekote bizihiza ukuza kwa Mwuka wera mu bigishwa ba Yesu.Abakiristo benshi bakaba bizera ko n’uyu munsi Mwuka wera akimanukira abantu ariko hakaba n’abandi batabyemera bakavuga ko yamanutse rimwe gusa.

 

You may also like

Leave a Comment