Home Ubuzima Ni Ryari, Kuberiki tugomba guhindura uburoso bw’amenyo?

Ni Ryari, Kuberiki tugomba guhindura uburoso bw’amenyo?

by Uwera Ritha Shonah
0 comment

Mu buzima bwacu bwa buri munsi tugomba gusukura amenyo yacu, kugira ngo tube twakirinda umuhumuro mubi wo mu kanwa, ikindi kandi biturinda no kuba twarwara amenyo bitewe nibiribwa tuba twariye ndetse nibinyobwa tuba twanyoye. Amakuru dukesha ikinyamakuru cya women health mag kitubwira igihe umuntu akwiye guhindura uburoso .

Ese ni ryari tugomba guhindura uburoso bw’amenyo?

American Dental Association ibwira abantu ko bagomba guhindura uburoso bwabo bwamenyo byibuze buri mezi atatu. Ariko bakomeza bavuga ko atari itegeko kuri buri wese ariko nibyo umuntu agomba.

Niba woza amenyo yawe kabiri cyangwa gatatu kumunsi ugomba guhindura uburoso bwawe buri mezi atatu byibura. Ariko abantu benshi bivugira ibyabo ko niba ukoresha uburoso bwawe rimwe kumunsi ibyamezi atatu atari ngombwa nyamara ubushakashatsi bwagaragaje ko baba bishuka cyane

Ikindi gihe ugomba guhindura uburoso bwawe bwamenyo ni igihe wari urwaye ibicurane, kuberako bacteria zimwe na zimwe zigumamo biryo rero iyo udahise ubuhindura biroroshye ko wahita wongera ukandura.

Kuberiki tugomba guhindura uburoso bwa menyo buri mezi atatu?

Hari impamvu women health mag yakomeje igaragaza zishobora gutuma uhindura uburoso bw’amenyo.

Bibabyoroshye ko uburoso bujyaho bacteria zimwe na zimwe

Ubushakashatsi bwagaragaje ko uburoso bwamenyo buri mubikoresho bifata bacteria nyinshi zikabakaba muri miliyoni10. Rero kugira ngo ibi ubyirinde ni uko ugomba gufata uburoso bwawe neza utabushyira ahabonetse hose kandi ukabwoza nyuma yo koza amenyo yawe.

Ikindi kandi harabantu bakunze kubika uburoso mu bwiherero bwabo kuko abenshi usanga buri kumwe n’ubwogero bwabo. Ibi nabyo biri mubyatuma uburoso bwawe bujyaho bacteria nyinshi bikaba byagutera indwara utazi aho wazivanye.Rero byaba byiza kwirinda kubika uburoso  bwanyu impande y’ubwiherero.

Dukoresha uburoso bwa menyo kenshi gashoboka

Buri uko umuntu amaze kurya ikintu runaka agomba kwibuka gusukura amenyo ye.

Byibuze nka gatatu ku munsi, mu gitondo, nyuma yo kurya ibya saa sita na nijoro amaze gufata ibyo kurya. Rero umuntu ukurikiza ibyo ajye yibuka guhindura uburoso bwe buri mezi atatu.

Ni ingenzi ko twakurikiza izi nama murwego rwo kubungabunga ubuzima bwacu ,amagara arasesekara ntayorwa.

 

You may also like

Leave a Comment