Isezerano Gospel
  • Ahabanza
  • Inyigisho
  • Ubuhamya
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Isesengura
  • Abahanzi
    • Amateka
  • Indirimbo
    • Amajwi
    • Amashusho
    • Lyrics
  • Abo turi bo
  • Twandikire

Isezerano Gospel

  • Ahabanza
  • Inyigisho
  • Ubuhamya
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Isesengura
  • Abahanzi
    • Amateka
  • Indirimbo
    • Amajwi
    • Amashusho
    • Lyrics
  • Abo turi bo
  • Twandikire
Mu Mahanga

Niba amashuri adafunguye, inkunga igenerwa abanyeshuri igomba guhabwa ababyeyi babo-Donald Trump

by KATABARWA Gilbert July 29, 2020
written by KATABARWA Gilbert July 29, 2020
Niba amashuri adafunguye, inkunga igenerwa abanyeshuri igomba guhabwa ababyeyi babo-Donald Trump
Yasuwe: 395

Perezida Trump avuga ko amashuri adahuza abarimu n’abanyeshuri imbona nkubone muri uyu mwaka w’amashuri, agomba kohereza amafaranga ateganijwe kuri buri munyeshuri agahabwa ababyeyi babo kugira ngo bayakoreshe mu mashuri yigenga cyangwa kuyifashisha bigira mu rugo.

Ku wa kane, Trump yagize icyo abivugaho mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, avuga ko ababyeyi benshi bafite kuzaguma mu rugo, mu gihe amashuri atarasubira mu buryo byo kwiga busanzwe. Perezida Trump wari usanzwe ashyigikiye uguhitamo kw’amashuri, yavuze ko kudafungura amashuri bizagira ingaruka mbi ku banyeshuri.

Trump yagize ati: “Niba amashuri atongeye gufungura, inkunga igomba kujya ku babyeyi kugira ngo bohereze abana babo mu bigo bya Leta, ibyigenga, iby’amadini cyangwa amashuri yo mu rugo bitewe n’amahitamo yabo.”  Akomeza agira ati niba ishuri rifunze, amafaranga agomba gukurikira umunyeshuri kugirango ababyeyi n’imiryango y’umwana bayagenzure uko bashaka bitewe naho bifuza ko ajya kwiga. Akaba ariyo mpamvu dushaka ko amafaranga yahabwa umubyeyi w’umunyeshuri. Ubu buryo, bushobora kubaha icyemezo cyiza kibabereye.”

Ati: “Ntidushobora guhagarika burundu abana miliyoni 50 b’Abanyamerika kujya ku ishuri kuko byakwangiza imitekerereze yabo, umubiri wabo ndetse n’amarangamutima yabo.” Donald Trump yavuze ko gufungura amashuri, nabyo ari ngombwa kugira ngo ababyeyi bashobore kujya ku kazi no gushaka ibitunga imiryango yabo. Yavuze ko ababyeyi bagera kuri miliyoni 5.6 batazashobora gusubira ku kazi, mu gihe amashuri atarongera gufungura.

Trump yagarutse ku nyandiko yo muri Kamena 2020, y’ishuri ry’Abanyamerika ryita ku bana bato. Iyo nyandiko yavugaga ngo “kumara igihe kinini kure y’ishuri no guhagarika serivisi zifasha abanyeshuri akenshi bivamo kwigunga, bigatuma amashuri abigora kumenya no gukemura ibibazo by’imyigire ndetse n’umwana, ndetse binatuma habaho ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gukoresha ibiyobyabwenge, kwiheba, ndetse n’ibitekerezo byo kwiyahura ku ngimbi.”

Iyi nkuru dukesha “Christian Headlines” ivuga ko ishuri ry’Abanyamerika ryita ku bana ryagize riti: “Ibi na byo bituma abana n’ingimbi bashobora guhura n’ikibazo cyo kwandura indwara, ndetse rimwe na rimwe bagapfa.” Ati: “Usibye ingaruka z’uburezi n’ingaruka z’imibereho yo gufunga amashuri, habayeho ingaruka zikomeye zo kutihaza mu biribwa no mu mikorere y’abana n’imiryango yabo.” Trump yagize ati: “Amashuri agomba gufungura mu buryo bwiza buboneye, ariko agomba gufungura.”

Hagati aho, Trump yavuze ko yasabye inama y’ubuyobozi bafatanyije kuyobora gutanga miliyari 105 z’amadolari mu mashuri, kugira ngo bashyigikire amashuri afite ingano ntoya, abarimu benshi ndetse n’ibikoresho bifasha abarimu, kwambara udupfukamunwa, ndetse no kubafasha kongera ubunini bw’ahantu ho kwigira, mu rwego rwo kubafasha kubahiriza gusiga intera hagati y’umuntu n’undi.

Trump yagize ati: “Ibihugu birenga icumi by’i Burayi, kimwe na Koreya y’Epfo, Tayiwani n’ibindi byinshi, bimaze gufungura amashuri, kandi nta barwayi bashya ba COVID-19, bagikunze kuboneka muri ibyo bihugu.” Ati: “dushobora kugera ku ntego imwe nitwishyira hamwe, tugakurikiza uburyo bwiza bwo kwivuza, kandi tugashyira mu bikorwa ibyo twiyemeje.”

 

 

 

0 comment
0
FacebookTwitterWhatsapp
KATABARWA Gilbert

previous post
Nigeria: imbere ya Camera, intagondwa zishe abagabo batanu, barimo abakristo batatu
next post
Abagurisha amatungo bo muri Aziya y’epfo, bari kubikorera kuri Murandasi (Internet), muri iki gihe bitegura Eid al-Adha

You may also like

Suisse:”Kuri njye umuryango uguma ari umugabo n’umugore bakagira...

September 4, 2019

Abagurisha amatungo bo muri Aziya y’epfo, bari kubikorera...

July 30, 2020

Philippines: Abantu 20 bapfuye abandi bakomeretswa n’ibisasu byaturikiye...

January 28, 2019

Umusitari muri porono yo muri Nigeriya, Yatanyaguye Bibiliya...

September 22, 2020

USA :Muri Leta ya Luwiziyana insengero eshatu zisengeramo abirabura...

April 10, 2019

Ituritswa ry’ibisasu ku rusengero riheruka muri Philippines risa...

February 5, 2019

Abayobozi ba Mississippi barashaka ko mu kirango cy’Ibendera...

June 29, 2020

Menya byinshi ku muganga Benjamin Salomon washoboye bwa...

September 10, 2019

Papa Francis ati:” Kwita Imana “Data,” bisaba kuba...

October 19, 2019

Amateka y’umupasiteri Solly Mahlangu wamamaye cyane kubera indirimbo...

October 14, 2019

Leave a Comment Cancel Reply

Save my name, email, and website in this browser for the next time I comment.

Dukurikire

Isezerano.com

Kwamamaza

Inkuru Zakunzwe

  • Sri Lanka :Nk’intumwa za Kristo umwami w’amahoro twamaganye ihohoterwa rikorerwa Abakiristo cyangwa Abayisilamu -Umuryango w’ivugabutumwa ku isi(AEB)

  • NGOMA : Umubyeyi urara mu nzu idakinze mu gihe cy’amezi 11, aratakambira a karere kumufasha kurenganurwa agahabwa impoza marira nyuma y’uko ibidamu biri mu murima wa Kiliziya Gatulika bimwiciye umwana

  • Uko mbibona:Gusenga ntacyo byaba bimariye umuntu ,mu gihe asengana ubuhemu(Soma birambuye)

  • Aho  Umwuka wera ageze  amateka arahinduka,nawe yaguhindurira amateka(soma birambuye)

  • Umuhanuzi(Prophet) Claude Hatangimana yagaragaje abahanuzi b’ibinyoma abo aribo(Soma birambuye)

Dukurikire

Facebook Twitter Instagram Youtube

Kuri Twitter

Follow @isezeranogospel

Inkuru Ziheruka

  • Akira ifunguro ry’igitondo (Ijambo ry’Imana)

    January 15, 2021
  • MUHANGA :Abayobozi b’amatorero n’amadini ntibavuga rumwe n’imyitwarire y’urubyiruko mu gihe kiteraniro

    January 15, 2021
  • Nyuma yo gukunda indirimbo “Nzakugezayo” n’Amagambo ayigize, biyemeje kiyisubiramo.

    January 14, 2021
  • Ubwiyongere bwa 60% mubakristo bishwe kwisi yose mu 2020: Raporo ya Open the Doors

    January 14, 2021

Ahandi Washakira

  • Amakuru y'ibanze
  • Amateka
  • Ibitaramo
  • Ibiterane
  • Indirimbo
  • Inyigisho
  • Isesengura
  • Kuramya
  • Kwamamaza
  • Mu Mahanga
  • Mu Rwanda
  • Ubuhamya
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Ubuzima bw'Abahanzi
  • Uncategorized
  • Urukundo
  • Video
  • Videos

Kwamamaza

Facebook Twitter Instagram Youtube

Inkuru Zakunzwe

  • 1

    Sri Lanka :Nk’intumwa za Kristo umwami w’amahoro twamaganye ihohoterwa rikorerwa Abakiristo cyangwa Abayisilamu -Umuryango w’ivugabutumwa ku isi(AEB)

    May 15, 2019
  • 2

    NGOMA : Umubyeyi urara mu nzu idakinze mu gihe cy’amezi 11, aratakambira a karere kumufasha kurenganurwa agahabwa impoza marira nyuma y’uko ibidamu biri mu murima wa Kiliziya Gatulika bimwiciye umwana

    February 21, 2020

Izindi Nkuru Wasoma

  • Akira ifunguro ry’igitondo (Ijambo ry’Imana)

    January 15, 2021
  • MUHANGA :Abayobozi b’amatorero n’amadini ntibavuga rumwe n’imyitwarire y’urubyiruko mu gihe kiteraniro

    January 15, 2021
  • Facebook
  • Twitter
  • Instagram
  • Youtube

@2018 Isezerano G Company Ltd. - www.isezerano.com. All Right Reserved.


Back To Top