Home Mu Mahanga Nigeria: Abakristo basaga 32 biciwe mu bitero bibiri byagabwe mu gace ka Kaduna(soma birambuye)

Nigeria: Abakristo basaga 32 biciwe mu bitero bibiri byagabwe mu gace ka Kaduna(soma birambuye)

by Divine Mbabazi
0 comment

Ikinyamakuru cya Morningstarnews cyatangaje ko abantu basaga 32 biciwe mu bitero byagabwe n’abisilamu bo mu bwokobwa Fulani mu majyaruguru ya Nigeria.

Iki gitero cyagabwe mu gitondo cyo ku wa kabiri mu midugudu ya Marona Kajuru mu gaceka Kaduna. Ikigitero kandiki gabwe nyuma y’icyari cyaragabwe ku itariki 10 Gashyantare muri aka gace n’ubundi kigahita na Abakristo b’Abagatolika ndetse n’umwana wari ukiri mu nda ya nyina.

Mu gitero cyagabwe muri ikicyumweru mu gace ka Maro, aborozi b’amatungo bo mu bwoko bwa Fulani,banangije inyubako z’insengero n’indimitungo, ndetse n’itorero Evangelical Church Winning All (ECWA) ryatangaje ko benshi mu bamisiyoneri baryo bakorera mu gace ka Adaraham we n’abo mu bwoko bwa Katari bakuwe mu byabo ndetse nk’uko Rev. Bakari Ibrahim ukuriye sosiyete y’ivugabutumwa ya ECWA, ikigo cy’amashuri cy’abana b’abamisiyoneri cyo mu mujyi wa Kufana cyabaye gihagaritse imirimo yacyo.

Mu butumwa bugufi yandikitse, Rev. Bakari yavuze ko bakeneye ubufasha bw’amasengesho ati, “Ndabinginze musengere amahoro muri Kaduna amagana y’abantu bavuye mu byabo ndetse n’andi magana yicwa n’abisilamu borora amatungo b’Abafulani.Twahungishije abana bagera mu magana tubavana mu gaceka Kufana ku bw’umutekano wabo.Ndabinginze mukomeze musengere igihugu cyacu.”

Umuyobozi w’iteraniro ry’abagore rya ECWA i Maro wasabye ko amazina ye adatangazwa yabwiye iki nyamakuru Morning Star News ko abagore bari bateraniye mu nyubakoy’urusengero ubwo baterwaga.

Ati:“Twasohotse mu rusengero ubwo barasaga.” “Benshi barishwe, nanjye sindabona abagize umuryango wanjye.Natorotse mva muri ako gace.”

Imibiri isaga 32 imaze gushyingurwa, harimo n’umubiri w’umupolisi, ndetse n’abandi bakristo batagiye bamenyekana.Umuvugizi wa guverineri yavuze ko guverinoma ibabajwe n’ikigitero, kandi ko inzego z’umutekano ziri gukora cyane ngo zihagarike ubugiz ibwa nabi mu gace ka Kajuru ndetse n’ako bituranye ka Kachia.

Abakristo bagize 51.3% by’abatuye Nigeria, mu gihe Abisilamu baba mu majyaruguru y’ik igihuguari 45%. Nigeria iza ku mwanya wa 12 ku rutonde rwakozwe n’umuryango Open Doors rw’ibihugu abakristo bababarizwamo cyane kurusha ibindi muri uyu mwaka wa 2019.

You may also like

Leave a Comment