Home Amakuru y'ibanze Nigeria: Abantu 81 bo mu ntara ya Borno bishwe

Nigeria: Abantu 81 bo mu ntara ya Borno bishwe

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

Ubuyobozi bw’Intara ya Borno muri Nigeria, ku wa gatatu tariki 10 Kamena 2020, bwatangaje ko umutwe w’abahezanguni b’idini ya Islam, Boko Haram, bagabye igitero bakica abantu 81.  

Ubuyobozi bwa Borno iherereye mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Nigeria, bwasohoye itangazo rivuga uburyo abaturage bo mu gace ka Gulio bagabweho igitero n’abasirikare ba Boko Haram bari bafite ibikoresho bitandukanye birimo amakamyo, imbunda, n’ibindi bikoresho bya gisirikare ku wa kabiri mu gitondo, tariki 9 Kamena 2020.

Usibye kuba barishe abaturage, banashimuse abantu 7, barimo abagore, abana ndetse n’uyobora ako gace bagabyeho igitero.

Video yaciye ku mbuga nkoranyambaga, yagaragaje imibiri y’abo bantu bapfuye ikumbagaye hasi ku butaka.

Nyuma y’icyo gitero, ku wa gatatu umuyobozi w’Intara ya Borno witwa Babagana Umara Zulum yahise ajya gusura abaturage baho basigaye, mu rwego rwo kubahumuriza.

Umwe mu barokotse icyo gitero yabwiye umuyobozi w’Intara ya Borno (Guverineri), ko abateye urwo rusisiro baje bafite ibikoresho byo gisirikare, hari hafi saa yine za mu gitondo ku wa kabiri.

Uyu mutangabuhamya avuga ko abo barwanyi babanje bakabakusanyiriza hamwe bababwira ko hari icyo bifuza kubabwira kijyanye n’idini.

Akomeza agira ati badusabye kuzana intwaro iyo ariyo yose twaba dufite. Abaturage bamwe bahise batanga imiheto, abandi batanga imyambi, n’ibindi bikoresho bya gakondo bari bafite.

Uyu mutangabuhamya warokotse icyo gitero, utarashatse kwivuga izina mu rwego rw’umutekano we, avuga ko abaturage bakimara gutanga ibyo bikoresho byabo, izo ndwanyi za Boko Haram zahise zitangira kubarasa n’umurava mwinshi.

Ndetse abana n’abagore ntibigeze bagirirwa impuhwe, abenshi barashwe begeranye cyane, ari nako abantu bahise batangira kwiruka. Umwe mu baturage avuga ko abantu 81 bapfuye, 49 muri bo bahise bashyingurwaho aho, mu gihe abandi 32 basigaye bajyanywe n’imiryango yabo ijya kubashyingura mu tundi duce tubakikije.

Uretse kuba barashimuse abantu 7, barimo n’umuyobozi w’ako gace, banajyanye n’amatungo 400 y’abaturage. Guverinnoma yavuze ko ibyo umuturage utuye hafi y’ako gace kagabwemo igitero nawe yemeza ko, ibyo uwarokotse yababwiye ari ukuri.

Zulum avuga ko umubare w’abantu bishwe , waherukaga kuba mu gitero cyabaye muri 2019 mu gace kitwa Gajiram. Guverineri w’Intara ya Borno avuga ko ikintu cyatuma ubu bwicanye no gushimuta abaturage bihagarara , nta kindi usibye kuvana aba barwanyi ku butaka bwinjira mu kiyaga cya Chad.

Kuko ariho bakunze kuba bihishe, gusa nanone Guverineri wa Borno avuga ko kugirango ibyo bishoboke bisaba ubufatanye bukomeye n’utundi turere.  Guverinoma ya Nigeria ikomeje kunengwa kutabasha guhagarika ubwicanyi bukorerwa abaturage, bukozwe n’imitwe y’abahezanguni bo mu idini ya Islam, barimo Boko Haram n’udushami twayo, n’abahezanguni bo mu idini ya Islam bo mu gace ka Africa y’uburengerazuba.

Kuva ubu bwicanyi bwatangira mu myaka yashize, Boko Haram yishe inashimuta ibihumbi by’abaturage, sibyo gusa kuko yanavanye amamiliyoni menshi y’abantu mu byabo. Uyu mutwe wa Boko Haram wishe abakristo n’abasiramu.

Ajimi Modu, Umuturage wa Gubio yabwiye ikinyamakuru “Washington Post” ko iki gitero cyo ku wa kabiri cyaguyemo babyara be bane. Ajimi avuga ko imirambo ya babyara be basanze yarapfumaguwe bikabije n’amasasu babarashe.

Icyorezo cya Coronavirus kikaba kitarigeze gihagarika ibikorwa by’ubwicanyi bya Boko Haram na ISWAP mu ntara ya Borno.

Guverinoma ya Nigeria ikaba ikomeje kunengwa cyane n’imiryango mpuzamahanga kubera kudahagarika ubwicanyi bukorerwa abaturage kugezaho ibihumbi by’abantu byavanywe mu byabo n’imitwe y’iterabwoba.

Iyi nkuru dukesha “Christian today” na “Christian Post” ikomeza ivuga ko ubundi inshingano za mbere za Leta, iyo ariyo yose, ari ukurinda abaturage bayo.

Komiseri w’umuryango mpuzamahanga uharanira ubwisanzure mu iyobokamana “U.S. Commission on International Relligious Freedom” akaba yaranditse kuri tweeter ye ko kuba Nigeria yarananiwe gukemura iki kibazo, aricyo gihe kugirango Leta zunze Ubumwe za Amerika, Ubwongereza, ibihugu byunze ubumwe by’uburayi, n’ibindi bihugu gutangira kugenzura buri gace kugeza igihe Nigeria ishize ibintu ku murongo.

Amakuru dukesha “Washington Post” avuga ko ISWAP yakomeje kugaba ibitero ku baturage, ari nako ikusanya imisoro mu baturage batuye mu duce igenzura.

 

 

You may also like

Leave a Comment