Home Amakuru y'ibanze Nigeria : Boko Haram yivuganye abakristo benshi , itwika n’insengero

Nigeria : Boko Haram yivuganye abakristo benshi , itwika n’insengero

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

Abasirikare barenga 100 bagabye igitero batwika insengero, amazu ndetse bica abantu benshi mu mugi wa Garkida mu gace gaherereye mu majyaruguru y’ uburasirazuba bwa leta ya Adamawa.

Nibura insengero 5 zarashenywe kongeraho n’ amazu 2 yo kuramirizamo harimo urusengero rw’ Abangililkani, kugeza ubu niharasohoka raporo igaragaza umubare w’ abantu bashimuswe uko ungana.

Bari bari kuri moto zigera kuri 60, harimo abagabo babiri bafite imbunda ziri mu bwoko bwa AK47 na RPGs ziherekejwe n’ izindi mbunda zigera kuri 20.

Abasirikare ba Bko Haramu bageze mu ishyamba riherereye mu gace ka Sambisa ku wa 5 kugira ngo babone uko bagirira nabi abakristu. Ingabo za Nigeria bwa mbere zabonye kurwana nizo nyeshyamba ariko zimura ibirindiro kugira ngo zibanze zisuganye imbaraga.

Abasirkare ba Nigeria baje kwimukira mu wundi mugi wegeranye nuwo binjiriyemo mbere, abaturage bahise bahungira ku musozi uri aho hafi abandi burira ibiti bihishamo.

Mu gihe abaturage bari bahungiye kuri uwo musozi ni nako babonaga amazu yabo ari gutwikwa n’ abo barwanyi ba Boko Haram barwanya leta.

Inama y’ abagore babagatolika, ikaba ari inama ngaruka mwaka yagombaga kubera Gardika yari iteganyijwe mu ijoro ryo kuri uwo wa gatanu kandi abo bagore bari bakirimo kuhagera mu gihe igitero cyari kiri kuba. Igitero cyarakomeje kugeza kuwa gatandatu aho bivugwa ko inyeshyamba zarimo zirasana n’abashinzwe umutekano muri ako gace.

Ukwezi gushize, Boko Haram batwitse kandi bica abantu bagera kuri 30 harimo umugore utwite ndetse n’ umwana we, kandi banashimuse abantu mu majyaruguru ya Nigeria ndetse no mugace gaherereyemo ikiyaga cya Chad. Abarwanyi bo muri Boko Haram kandi barashe kuri bamukerarugendo bari bacumbitse  mu gace ka Auno mu ntara ya Borno mu ijoro, nyuma yuko bari bavuye mu mugi w’ intara Borno witwa Maiduguri muri mile 10 uvuye aho.

Boko Haram ni umutwe wabarwanyi b’ idini ya Islam, ushinjwa kwica ibihumbi icumi by’ abantu ndetse ugatuma na miliyoni z’ abantu zimuka mu myaka icumi ishize. Umutwe wa Boko Haram wigambye igitero cyabaye mu mwaka wa 2016 nyuma yuko muri Boko Haram bashakaga gukuraho umuyobozi wabo bakamuhindura ariwe Abu Bakar Shekawi. Leta ya Nigeria nayo yahakanye ko itatsinze Boko Haram.

Boko Haram yakomeje kugaba ibitero mu gace ka Borno. Ikaba yaranashimuse abanyeshuri ba bakobwa bagera mu Magana mu myaka yashize. Ndetse bashimuse abapasiteri n’ abandi bantu kugira ngo bongere ubukungu bwabo binyuze mu ku ishurwa kugira ngo barekurwe.

Ukwezi gushize Boko Haram yashimuse umuyobozi wa christian Association of Nigeria’s chapter witwa Rev. Lawan Andimi mu cyaro cya Michika mu gace k’ intara ya Adamawa. Andimi akaba yarongeye kugaragara ku mashusho asenga mbere yuko yicwa.

Muri Mutarama, nanone hagaragajwe amashusho agaragaza umunyeshuri wigaga muri Nigerian Christian University yicwa n’ umwana winyeshyamba. Uyu mutwe witerabwoba wa Islam watangaje ko bishe abantu 11 bakoraga muri Christian Aid muri Nigeria mu kwihorera ku iyicwa rya Abu Bakr Al-Baghdadi.

Ibyo Obama, John Kerry, na Hillary Clinton bakoreye abanyanigeria batera inkunga bakanafasha Buhari mu matora ya perezida mu mwaka wa 2015 banafasha Boko Haram muri 2014/2015 mu byukuri ni bibi cyane  kandi amaraso y’ abo bose bishwe n’ ubuyobozi bwa Buhari na Boko Haram muri iyi myaka 5 ishize bir mu maboko yabo( byanditswe na Fani – Kayode kuri Facebook).

Leta ya Nigeria ishinjwa kureberera ibikorwa byubugizi bwa nabi bukomeza kwiyongera bukorwa na Boko Haram. Umutekano muke wa Nigeria watumye kiba igihugu bigoye guturamo mu isi.

Nkuko Nigeria imaze kuba igihugu cya 12 mu bihugu bigoye guturamo, USA yavuze ko iri mu bihugu ireberera umutekano, aho abakristu barenganywa cyane. USA ikaba yariyemeje kureberera Nigeria bitewe n’ intambara z’ amadini.

You may also like

Leave a Comment