Home Mu Mahanga Nigeria: imbere ya Camera, intagondwa zishe abagabo batanu, barimo abakristo batatu

Nigeria: imbere ya Camera, intagondwa zishe abagabo batanu, barimo abakristo batatu

by KATABARWA Gilbert
0 comment

Abagabo batanu bo muri Nigeria, barimo abakristo batatu, bishwe n’intagondwa z’abayisilamu.

Izi mpfu z’aba bagabo zafashwe amashusho (video) y’amasegonda 35 yashyizwe kuri YouTube na Eons Intelligence mbere yuko ikurwaho. Yerekanye abo bagabo babapfutse mu maso n’ibitambaro by’umutuku, kandi bapfukamye imbere y’intagondwa eshanu z’abayisilamu zibafatiyeho imbunda zo mu bwoko bwa AK-47.

Umwe muri abo bicanyi, imbere ya Camera yahise avuga, mbere yuko batangira igikorwa cy’ubwicanyi, aburira abandi bakristo ko aribo bazakurikiraho nibaramuka badahagaritse kuvuga Ubutumwa bwiza bwa kristo cyangwa nibadahinduka ngo bajye mu idini ya Islam.

Nk’uko ikinyamakuru “Morning Star News” kibitangaza, umwe muri abo bicanyi yagize ati: “Ubu ni ubutumwa ku bantu bose bakoreshwa n’Abakafiri kugira ngo bahindure Abayisilamu babe abakristo.” Kuko ababakoresha babahindura abakristo, ntibabakunda, bo bikunda ku giti cyabo, Kandi iyo ni yo mpamvu igihe cyose tuzagufata, batazaza kugutabara cyangwa ngo bagire icyo bakora kugira ngo tukurekure”. Aba bicanyi bakomeje batanga ubutumwa ku bakristo bavuga bati: “ibi byose bikwereka ko batagukeneye kandi badaha agaciro ubuzima bwawe, rero turaguhamagarira kugaruka kuri Allah ukaba umusilamu. Kandi tuzakomeza guhagarika inzira zose munyuramo. “Niba utumviye umuburo wacu, iherezo ry’aba bantu batanu niryo rizakubaho.” Arangije ubutumwa bwe, abo bagabo batanu bararashwe.

Umuturage utuye Borno yatangarije ikinyamakuru “Morning Star News” ko abakristo batatu bari: Ishaku Yakubu, wo mu Itorero rya Brethren (EYN); Luka Filibus nawe akaba ari uwo mu Itorero rya EYN; na Joseph Prince wasengeraga muri Redeemed Christian Church muri Maiduguri. Aba bagizi ba nabi, babarizwa mu mutwe wa Boko Haram (ISWAP), ukunze guteza umutekano mucye mu burengerazuba bw’Afurika.

Iyi nkuru dukesha “Christian today” ivuga ko abandi bantu babiri mu bishwe byemezwa ko bari Abayisilamu. Bivugwa ko ISWAP (Islamic State in West Africa Province) yari yasabye amadolari 500.000 $, kugirango barekurwe. Scot Bower umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa bya Christian Solidarity ku Isi, yavuze ko ingabo z’igihugu cya Nigeria zigomba kongererwa imbaraga mu rwego rwo kurinda abakristo n’abandi mu majyaruguru ya Nigeria.

Scot Bower yagize ati: “Christian Solidarity Worldwide yihanganishije cyane imiryango ya Abdulrahman Babagana, Darman Dungus, Joseph Prince, Ishaku Yakubu, na Luka Filibus kandi yamaganye cyane mu buryo bukomeye, abicanyi barenze ku mategeko mpuzamahanga”.

Scot Bower asoza agira ati: “Turasaba guverinoma ya Nigeria guha ibikoresho bihagije imitwe ya gisirikare ikorera mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’igihugu, kugira ngo ibashe gukemura burundu iterabwoba, kandi itange umutekano uhagije ku baturage.”

 

You may also like

Leave a Comment