Home Amakuru y'ibanze Nigeria: Inkongi y’umuriro yibasiye urusengero, mu muhango wo gusezera Pasiteri TB Joshua

Nigeria: Inkongi y’umuriro yibasiye urusengero, mu muhango wo gusezera Pasiteri TB Joshua

by Marie Joseline Nyituriki
0 comment

Ubwo basezeragaho bwa nyuma Pasiteri Joshua TB umuvugabutumwa wamenyekanye cyane muri Afurika no hanze yayo, inkongi y’umuriro yibasiye urusengero rwaberagamo uwo muhango.

Mu Bantu ibihumbi 6 Bari bitabiriye Uyu muhango ndetse bose bacanye buji, bahise bakizwa n’amaguru bahunga iyi nkongi ije bitunguranye.

Amakuru aturuka kuri Polisi yo muri iki gihugu cya Nigeria, avuga ko ari insinga zakozanyijeho zitera iyi nkongi, ndetse itangirira mu nzu ibikwamo ibikoresho by’urusengero rwashinzwe na Pasiteri Joshua TB.

Inkongi y’umuriro yibasiye urusengero mu muhango wo gusezera TB Joshua.

Uyu muhango wo gusezera bwa nyuma kuri uyu mu Pasiteri wakurikirwaga n’ibihumbi byinshi by’abantu, waberaga mu rugo iwe ndetse no kurusengero rwe rwa The Synagogue Church Of All Nations ruri i Lagos muri Nigeria.

Ikinyamakuru The Punch dukesha iyi nkuru, cyanditse ko iyi nkongi yabaye mu ijoro ryo ku wa 05 Nyakanga nkuko byemejwe n’umugore wa Nyakwigendera Evelyn Joshua wanavuze ko bashima Imana ko ntawakomerekeye muri yo.

Biteganyijwe ko umuhango wo kumusezeraho uzasubukurwa ku wa Gatanu tariki 09 Nyakanga 2021 banashima Imana ko yabarinze, akaba azashyingurwa mu cyubahiro ku wa 11 Nyakanga.

Abenshi bakijije amagara yabo, babirebera inyuma.

Yitabye Imana mu ntangiriro za Kamena habura igihe gito ngo yizihiza isabukuru y’imyaka 57 y’amavuko, kuko yavutse tariki 12 Kamena 1963.

Yari icyamamare k’uburyo yapfuye afite abantu 3,500,000 bamukurikiranaga kuri Facebook n’abandi 1,000,000 bamukurikiraga kuri YouTube TV ye yise Emmanuel TV.

Yakomokaga mu bwoko bw’aba Yoruba muri Nigeria ndetse abakuru bo muri ubwo bwoko bamuhaye umudari w’Umu Yoruba wamenyekanye kandi akagira akamaro kurusha abandi mu myaka icumi yashize.

Yari ari mu Banyafurika 50 bavuga rikijyana nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru The Africa Report na New African Magazine.

You may also like

Leave a Comment