Home Amakuru y'ibanze Nigeria-Uburezi: Abana 80 bigaga mu ishuri ryigisha Korowani bashimuswe

Nigeria-Uburezi: Abana 80 bigaga mu ishuri ryigisha Korowani bashimuswe

by Marie Joseline Nyituriki
0 comment

Kimwe mu bintu bimenyerewe mu gihugu cya Nigeria ni ukumva ishimutwa rikorwa imitwe y’abarwanyi bitwaje Intwaro bashaka ikintu runaka kuri leta cyangwa kubababyeyi b’Alana baba bashimuswe. Kuri iyi nshuro iyi mitwe yahinduye umuvuno ishimuta Abanyeshuri kandi benshi icyarimwe.

Mu gihugu cya Nigeria, hongeye kumvikana inkuru y’ishimutwa ry’Abana b’abanyeshuri bigaga mu ishuri ryihisha Korowani. Bivugwa ko atari abanyeshuri gusa kuko harimo n’abarimu bagera kuri 5 bashimuswe.

Abana b’abanyeshuri bo mu gihugu cya Nigeria biga mu mashuri abanza ndetse n’ayisumbuye mu Ntara zitandukanye, bahorana ubwoba bw’uko bashobora gushimutwa n’abarwanyi nk’uko byagenze kuri bagenzi babo mu bihe bitandukanye. Abiga i Kaduna baraye bashimuswemo abanyeshuri 80.

Nkuko Reuters yabitangaje ko amakuru yahawe mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki 18, Kamena, 2021 avuga ko bariya bana bashimutiwe mu ishuri ryabo riri ahitwa Kebbi mu Ntara ya Kaduna iherereye mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Nigeria.

Polisi ikorera muri kariya gace ivuga ko abarimu batanu bigishaga ku kigo bariya bana bigamo nabo bashimuswe.

Andi makuru avuga ko umwe mu bapolisi wari hafi aho yarashwe na bariya barwanyi agapfa. Gushimuta abana byabaye indi ntwaro y’abakora iterabwoba…

Mu ijoro ryo kuwa 30, Gicurasi, 2021 Muri  Leta ya Niger, imwe mu zigize Nigeria hashimuswe abana bari mu kigo cy’amashuri aho bari bacumbikiwe.

Icyo gihe abarwanyi baraje barasa mu bashinzwe kurinda ikigo, abantu bakwirwa imishwaro, baboneraho gushimuta abo bana.

Abana bashimuswe bigaga mu ishuri rigisha Korowani riri mu gace ka Salihu Tanko. Byabaye mu masaha ashyira saa sita z’ijoro ku Cyumweru tariki 30, Gicurasi, 2021. Ikigo bashimutiwemo  gicumbikira abana 200.

Ishimutwa rya bariya bana ryaje nyuma gato y’uko havuzwe urupfu rwa Abubakar Shekau wamaze igihe kinini ayobora Boko Haram,  bikavugwa ko yishwe n’abarwanyi bo muri Al Qaeda ikorera muri Nigeria.

Uwahoze ari umuyobozi wa Boko Haram

Kugeza ubu nta mubare uratangazwa w’abana bashimuswe na bariya barwanyi.

You may also like

Leave a Comment