Home Amakuru y'ibanze Nigeria-Uburezi: Hagaragaye imirambo y’Abanyeshuri baherutse gushimutwa

Nigeria-Uburezi: Hagaragaye imirambo y’Abanyeshuri baherutse gushimutwa

by ELEVANIE Namusisi
0 comment

Nyuma y’uko bashimuswe n’Abantu bataramenyekana, Abanyeshuri batatu bigaga muri Kaminuza mu gihugu cya Nigeria, bagaragaye ari imirambo.

Mu gihugu cya Nigeria habonetse imirambo yabanyeshuri bari baherutse gushimutwa  kuwa kabiri tariki 20 Mata 2021, aba banyeshuri bari bashimuswe ari batatu  bakuwe kuri kaminuza yo muri  leta ya Kaduna mu majyaruguru ya Nigeria.

Nkuko  ubuyobozi bwo muri iki gihugu bubivuga,   kuwa  gatatu tariki ya 21 Mata nibwo habonetse imirambo yabo banyeshuri babiri iboneka mucyaro cya kwanan Buture  yafi y’iyo kaminuza , ndetse bigaragara ko bishwe barashwe. ubu imirambo  ikaba yajyanywe mu bitaro gukorerwa isuzuma.

Nkuko BBC dukesha iyi nkuru yabitangaje,  Bwana Nasir yavuze ko iyicwa ry’aba banyeshuri ari ubunyamaswa bwuzuye, kutagira ubumuntu no kubahuka ubuzima bw’abantu bikozwe n’abagome.

Abinyujije mu itangazo  yagize ati: “Ibi bisambo byitwaje intwaro ni urugero rw’ububi bwa mbere bushoboka bw’inyokomuntu kandi bigomba kurwanywa uko byagenda kose kubera ubunyamaswa bigaragaza”.

Muri iki gihugu gushimuta abantu  bikomeje  kwiyongera  bikaba bikorwa hagamije kwaka ingwate leta cyangwa Abantu runaka. ni mugihe abayobozi bo bakomeje kugorwa n’ibikorwa remezo bimeze nabi byo murwego rw’umutekano.

Kuva mu kwezi kwa cumi na kabiri muri 2020, abanyeshuri barenga 800 bamaze gushimutwa mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Nigeria,ariko 29 bashimuswe mu kwezi kwa gatatu ku ishuri rikuru ryo muri leta ya Kaduna ntabwo bararekurwa.

You may also like

Leave a Comment