Home Mu Mahanga Nigeria:Perezida wongeye gutorwa wa Nigeria yasabwe kurinda Abakristo b’iki gihugu(Soma birambuye)

Nigeria:Perezida wongeye gutorwa wa Nigeria yasabwe kurinda Abakristo b’iki gihugu(Soma birambuye)

by Divine Mbabazi
0 comment

Release International, umuryango uvuganira Abakristo batotezwa, wasabye perezida wa Nigeriya umaze iminsi mike yongeye gutorerwa kuyobora iki gihugu, Muhammadu Buhari,kurinda Abakristo b’iki gihugu ibitero bitandukanye.Abakristo bo muri Nigeria bari ku nkeke batewe n’umutwe w’Abisilamu wa Boko Haram ndetse n’abashumba bo mu bwoko bwa Fulani.

Nk’uko urubuga christiantoday rubitangaza, igihugu cya Nigeria kiza kimaze imyaka ine ikurikirana kiza ku mwanya wa 3 mu bihugu byibasirwa n’ ibyihebe ku rutonde rwakozwe na The Global Terrorism Index. Muri ibi byihebe, harimo umutwe w’iterabwoba uzwi cyane wa Boko Haram ndetse n’abarwanisha intwaro bo mu bwoko bwa Fulani aba bombi bakaba barishe ibihumbi by’abanya Nigeria ndetse amamiliyoni y’abandi akaba yarakuwe mu byabo.

Ku birebana n’iterabwoba, umunyamabanga mukuru wa Release International, Paul Robinson yavuze ko abishe batahanwe, ariko ko uku kudahanwa kugomba guhagarara.Ikintu cyihutirwa perezida agomba gukora ari ukurinda abakristo b’igihugu cye badafite kirengera.

Robinson yakomeje agira ati:”Turacyibaza uha intwaro abo mu bwoko bwa Fulani n’impamvu.Ese iyo bateye abakristo baba bashyize mu bikorwa umugambi wande? Ni ukubera iki se guverinoma ya Nigeria nta bihagije yakoze ngo ibake intwaro?Perezida wongeye gutorwa wa Nigeria agomba gusubiza ibi bibazo akanagira icyo akora yihuse kugira ngo ahagarike ibikorwa by’urugomo”.

Umufatanyabikorwa w’umuryango Release International, Musenyeri Jos Ben Kwashi, na we yashimangiye ibyo Release yavuze, aho yavuze ko guverinoma igomba gufata inshingano zayo zo gutanga ubutabera no gukiza ubuzima bw’abantu.

 

 

You may also like

Leave a Comment