Home Amakuru y'ibanze Mfite byinshi nigira ku muhanzi Aimé Uwimana bituma mukunda cyane –Obed Mfitumukiza

Mfite byinshi nigira ku muhanzi Aimé Uwimana bituma mukunda cyane –Obed Mfitumukiza

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

Umuhanzi Mfitumukiza Obed yashyize hanze indirimbo ye nshyashya yise “Urabaruta “ ikaba ari indirimbo ikubiyemo amagambo ashimira Yesu , ati” iby’isi bizashira ariko ko we azahoraho’ kandi ko azahora ayiringira”…

Mu kiganiro yagiranye ni ikinyamakuru isezerano.com  uyu munsi taliki 13Nyakanga2020 yatangaje ko   ari gutegura izindi ndirimbo  akaba yirinze cyane gutangaza byinshi kuri zo . Gusa avuga ko yaba ashyize hanze iyi yise “Urabaruta ” izindi zikazaza mu gihe cya vuba ari nako azakomeza kujya azigeza ku bakunzi b’indirimbo ziramya kandi zigahimbaza Imana .

Obed n’umusore ushima Imana yavutse mu mwaka wa 1994,akaba ari umukristo usengera mu itorero rya AEBR Kacyiru.

Kandi akaba yakomeje atangaza ko yakuze akunda cyane umuhanzi Aime Uwimana , kuko amubonamo gukunda Imana ndetse no gukunda umurimo .

 

You may also like

Leave a Comment