Home Amakuru y'ibanze None se ko ijambo rya Yesu rinjya mu bwonko Yeremiya se yanjya mu bwonko!Ntibishoboka-Pasteri Ezira Mpyisi(soma birambuye)

None se ko ijambo rya Yesu rinjya mu bwonko Yeremiya se yanjya mu bwonko!Ntibishoboka-Pasteri Ezira Mpyisi(soma birambuye)

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Inararibonye mu ijambo  ry’Imana  uzwiho kuvuga ukuri kubyo atekereza atariye iminwa Pasiteri Ezira Mpyisi yatangaje ko  Ijambo rya Yesu rimujya mu bwonko ariko ko bidashoboka ko Yeremiya yamujya mu bwonko.

Ibi Pasiteri Ezira Mpyisi yabitangaje kuri uyu wa gatanu taliki ya 09 Kanama 2019,mu rwego rwo kubwira abantu biyita abahanuzi ko burya umuhanuzi mukuru ari Yesu,abandi bakaza inyuma.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye n’Ikinyamakuru cy’Isezerano.com,umukozi w’Imana Pasteri Ezira Mpyisi  yavuze mu magambo atomoye uko abona abahanuzi n’umuhanuzi w’ukuri uwo ari we.

Isezerano:Umuhanuzi ni muntu ki ?

Ezira Mpyisi:”Umuhanuzi ni umuntu Imana ibwira nawe akabwira abantu ibyo Imana ishaka”.

Isezerano:None se abahanuzi tujya tubona mu nsengero bahanura ni abahanuzi? Iriya se niyo mpano y’ubuhanuzi Bibiliya ivuga?

Ezira Mpyisi: “Ni abahanuzi b’ibinyoma,umuhanuzi mukuru ni Yesu,abahanura ntibavuge ibya Yesu baba bateshutse inzira .Ubuhanuzi bwose bukwiye gushingira kuri Yesu,aho abantu bayobera ni uko aho kumenya Yesu bajya mu bantu”.

Isezerano:Ni iki se cyatwemeza ko ari abahanuzi b’ibinyoma?

Ezira Mpyisi: “Uvuga iby’abandi adashingiye kuri Yesu  ni  uw’ibinyoma.Ubuhanuzi butamenyesha abantu Yesu uwo ariwe ni ubuhanuzi bw’ibinyoma”.

Isezerano:Ariko nabo baba bavuga ko bari gukorera Yesu?

Ezira Mpyisi: “Ni kuki se batavuga Yesu,bakavuga ibyavuzwe n’abantu,ntibavuge ubuhanuzi bwa Yesu ,none niba ariwe bakorera kuki atariwe bavuga! ”

Isezerano:Ariko baba bavuga ko ibyo bavuga ari ibyo Yesu yababwiye?

Ezira Mpyisi: “Oya,ntibavuga ibya Yesu.None se ko bavuga umuhanuzi Yeremiya Yeremiya ni Imana?Yohana cyangwa Daniel ni abantu nkanjye ,nibaze inyuma  habanze Yesu.Uvuga ngo afite ibyo Imana yamweretse nakwereke Yesu,ntarindi yerekwa ritanyereka Yesu uwo ariwe,ubumana bwe n’ubumuntu bwe.Nibamenye ukuri ukuri niko kuzababatura”.

“None se ko ijambo rya Yesu rinjya mu bwonko Yeremiya se yanjya mu bwonko!Ntibishoboka,umuhanuzi w’ukuri ni Yesu abandi bagakurikiraho,abahanuzi b’ibinyoma bavuga ibyabo aho kuvuga iby’umukiza n’umuremyi wacu”.

Pasiteri Ezira Mpyisi ni umukozi w’Imana umaze imyaka itari mike abwiriza ubutumwa bwiza ,bikaba bitangaje kuko ubu ageze mu myaka irenga 95 akibwira abantu ijambo ry’Imana cyane cyane agaragariza abantu icyo Bibiliya ivuga.

 

You may also like

Leave a Comment