Home Inyigisho Ntibihagije kuvuga gusa ko umubano ari ingenzi mu buzima,tugomba kubigaragaza dutanga igihe cyacu -Pastor Rick Warren

Ntibihagije kuvuga gusa ko umubano ari ingenzi mu buzima,tugomba kubigaragaza dutanga igihe cyacu -Pastor Rick Warren

by MUTETERAZINA Shifah
0 comment

Umupasiteri w’umunyamerika Rick Warren, wamamaye cyane mu gitabo yanditse cyitwa” Ubuzima bufite intego”avuga  ko bidahagije kuvuga gusa ko umubano ari ingenzi mu buzima ahubwo ko ari ngombwa  kubigaragaza utanga igihe.

Ibi  uyu mupasiteri akaba yarabitangaje mu gitabo yanditse cyitwa ” The purporse driven life”aho  asobanura ko igihe ar’ impano y’igiciro abantu bahawe mu buzima bwabo.

Yagize ati:”kubera ko abantu bahawe igihe kandi kibaze ,ushobora gukorera amafaranga menshi ashoboka ariko ntiwakongera igihe kirenze kucyo wahawe, niyo mpamvu uhaye umuntu igihe cyawe uba usa nkaho umuhaye agace gato k’ubuzima bwawe utazasubirana ukundi.”

“igihe cyawe rero ni ubuzima bwawe niyo mpamvu impano ikomeye waha umuntu ari igihe cyawe,ntibihagije kuvuga gusa ko umubano ari ingenzi mu buzima,tugomba kubigaragaza dutanga igihe cyacu,amagambo yonyine ntacyo amaze” .

Pasiteri Rick Warren akomeza avuga ko urukundo rutagomba kuba urw’amagambo n’ibiganiro gusa ahubwo ko rugomba kuba urw’impamo rumwe rwigaragariza mu bikorwa dukora.

Ati:”Bana bange,urukundo rwacu ntirugomba kuba urw’amagambo n’ibiganiro gusa,rugomba kuba urw’impamo rumwe rwigaragariza mu bikorwa,amasano n’umubano bigomba igihe n’ingufu kandi uburyo bwiza bwo gusobanura urukundo ukunda umuntu  ni igihe umuhaye”.

Uyu mupasiteri Rick Warren ukunze kuza gusura u Rwanda yanditse igitabo The purpose driven life maze gishyirwa ahagaragara mu mwaka wa 2002.

 

 

 

You may also like

Leave a Comment