Home Amakuru y'ibanze Ntibishatse kuvuga ko ibintu Yesu yatubwiye ari ibinyoma ahubwo ubuzima turimo nibwo binyoma-Umuhanzi Asa.

Ntibishatse kuvuga ko ibintu Yesu yatubwiye ari ibinyoma ahubwo ubuzima turimo nibwo binyoma-Umuhanzi Asa.

by Ali Gilbert Dunia
0 comment

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana Asa Jean  yatangaje ko ibyo Yesu yavuze atari ibinyoma ahubwo ubuzima  abantu babamo ko aribwo bw’ibinyoma.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa kabiri taliki ya 17 Nyakanga 2019,ubwo yatangazaga ibijyanye n’indirimbo ye nshyashya yitwa “Forgiven” izajya ahagaragara uyu munsi  taliki 18 Nyakanga ku isaha ya saa munani.

Uyu muhanzi yasobanuriye ikinyamakuru Isezerano.com ku bijyanye n’iyi ndirimbo ye nshya asohora uyu munsi ,aho yavuze ku butumwa butandukanye yashakaga kugeza ku bantu buri muri iyi ndirimbo nshyashya “Forgiven”.

Yagize ati: “indirimbo nshyashya yitwa “Forgiven” isohoka uyu munsi ,irimo ubutumwa bwinshi butandukanye.

Inyikirizo yayo iravuga ngo ndabizi ko ibyo wamvuzeho byose  bidatinze bizasohora , ndabizi ko ibyo nyuramo bihabanye n’ijambo ryawe ari ibinyoma.

Iyi nyikirizo ivuze ko ijambo ry’Imana rivuga ko mu mibyimba ye twakize indwara ariko uyu munsi turacyarwara ,ntibivuze ko iryo jambo atari ukuri ahubwo icyakubayeho kiba gihabanye n’ijambo wavuzweho.

Ijambo ry’Imana riravuga ngo nakuye indwara hagati muri mwe, mu mibyimba yanjye mwarakize,ariko uyu munsi turacyarwara. Ntibishoboka kuvuga ko ibintu Yesu yatubwiye ko ari ibinyoma ahubwo ubuzima turimo nibwo bw’ibinyoma”.

“Kuba umuntu yarwara uyu munsi mu by’ukuri si uko arwaye ahubwo yarakize mu myaka 2000 ishize , ahubwo ni ikinyoma yahuye nacyo cy’indwara.

Hari aho mvuga ko Gospel ari ubutumwa bukomeye , abantu benshi baravuga ngo urupfu ni irembo ryo kujya mu ijuru ariko ijambo ry’Imana riravuga ngo ninjye nzira y’ukuri n’ubugingo ntaw’ujya kwa Data ntamujyanye.

Urupfu ari inzira ijya mu ijuru rwaba ruri mu mwanya wa Yesu,indirimbo iravuga ngo urupfu sirwo rujyana abantu mu ijuru ahubwo Yesu niwe rembo ry’ijuru.

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana Asa yatangiye ubuhanzi mu mwaka wa 2000 asohora indirimbo ye ya mbere mu mwaka wa 2011 yitwa “Kubaho kwanjye”.Kuva mu mwaka wa 2011-2019 amaze gushyira hanze indirimbo zirenga 16.

You may also like

Leave a Comment