Home Amakuru y'ibanze Ntuzasambane ni itegeko rya 6 muri gatulika ariko se abanyarwanda bose barabyubahirije?-Ministre w’ubuzima Dr Diane Gashumba

Ntuzasambane ni itegeko rya 6 muri gatulika ariko se abanyarwanda bose barabyubahirije?-Ministre w’ubuzima Dr Diane Gashumba

by Jean Claude Habinshuti
0 comment

Ministre w’ubuzima Dr Diane Gashumba  yatangaje ko “Ntuzasambane” ari itegeko rya 6 muri gatulika ariko ko abanyarwanda bose bataryubahirije bityo rero ko bagomba no guteganyiriza amaburakindi.

Ibi yabitangarije mu kiganiro cy’urubuga rw’itangazamakuru cyaciye kuri Televiziyo ya Isango Star ikorera hano mu Rwanda kuri iki cyumweru taliki ya 30 Kamena 2019 aho cyavugaga ku birebana no kuboneza urubyaro.

Muri iki kiganiro Ministre w’ubuzima Dr Diane Gashumba yagaragaje ko uburyo bwo kuboneza urubyaro hakoreshejwe uburyo bwa kamere ko bishobotse ari bwo bwakoreshwa ariko ko ari ngombwa guteganyiriza amaburakindi.

Yagize ati:”nanjye nemera ko uburyo bwa kamere bushobotse ari bwo twakoresha,burya n’abaganga twemera ko kwirinda biruta kwivuza tukemera ko imiti ari mibi,tubashije kwirinda,imiti twayirinda abanyarwanda.Nkuko tuvuga ngo abantu banywe amazi meza  ntago tuba twifuza kuza kubaha imiti y’impiswi kuko imiti iza ari amaburakindi”.

“Nkuko tuvuga ngo ntuzasambane,ni itegeko rya 6 muri gatulika,nanjye ndi umugatulika,tukabivuga ariko se abanyarwanda bose barabyubahirije?Ukuri ni uko atari ko bimeze,none se usambanye tumureke yandure sida,yandure mpurugu hari agakingirizo?Tugomba guteganyiriza amaburakindi”.

Ministre w’ubuzima yanavuze ku banyamadini n’abanyamakuru ko gusobanura no kwigisha neza aricyo cya mbere kandi ko abantu bose batanganya ubutwari ,igihe uburyo bumwe budashobotse umuntu agahabwa ubundi ahisemo.

Ati:”Gusobanura,kwigisha neza nicyo cya mbere,ari abanyamakuru,abanyamadini buri wese tugafatanya tukuzuzanya.Uburyo bwa kamere bubaye bushoboka nanjye nibwo nabwira abantu ngo bakoreshe ariko ubushakashatsi bwagaragaje uko umubiri w’umuntu uteye,twese ntago duhuje ubutwari ,igihe uburyo bumwe budashobotse duha umuntu ubundi buryo ahisemo.”

Kuboneza urubyaro ni ingingo akenshi Leta idakunze kumva kimwe n’amadini amwe ,aho Leta ivuga ko abaturage bakwiye kuboneza urubyaro bityo bakabyara abo bashoboye kurera hakoreshejwe uburyo butandukanye butangirwa kwa muganga,naho amadini yo akavuga ko ibyo binyuranyije n’ijambo ry’Imana,ahubwo ko uburyo bwa kamere aribwo bukwiye gukoreshwa.

You may also like

Leave a Comment